Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bagera kuri bane aribo, Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera na Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Twahirwa Andre na Kanziza EpiphanieTubibutse ko aba basenateri bashyizweho basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na , Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma akaba ari nayo mpamvu nyamukuru basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Impamvu bashyizweho nyuma y'Umwaka Manda ya Sena itangiye ni uko Sena y'u Rwanda igizwe n'abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n'Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by'ubushakashatsi.

Mu miterere y'Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n'Umutwe w'Abadepie. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by'amatora hari aba bagikomeje manda yabo. Ku wa 20 Nzeri 2019 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane mu munani yemererwa n'itegeko, barimo Dr. Iyamuremye Augustin (ubu ni Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance ubu ni Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby'amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma), Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alvera Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n'abakozi

Abandi bane bari basigaye bagombaga kujyaho nyuma y'umwaka manda nshya itangiye, hirindwa ko habaho icyuho by'umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo no kwemeza abayobozi. Aba basenateri bashyizweho nyuma y'uko ku wa 24 Nzeri 2020 Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ndetse bemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga, Basimbuye Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D'Arc, nabo basoje manda nyuma y'umwaka umwe kuri bagenzi babo, bijyanye n'igihe bagiriyeho nabo bari batanzwe n'iri huriro.

The post Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-yu-rwanda-paul-kagame-yashyizeho-abasenateri-bane-barimo-uwizeyimana-evode-na-prof-dusingizemungu-wayoboraga-umuryango-ibuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)