Ntibikwiye ko Radio na Televiziyo Rwanda byamamariza ibigo by'ubucuruzi - Oswakim #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi umunyamakuru Oswakim yabisobanuye mu kiganiro cyihariye yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi mu buryo bw'amashusho. Yavuze ko RBA atari igitangazamakuru gikorera Guverinoma cyangwa ishyaka, ahubwo ari icya rubanda gikwiye kuba gikorera abaturage kandi gitunzwe nabo, bikaba bidakwiye ko cyakira amafaranga y'ibigo by'ubucuruzi byamamaza kuko byakibuza kuvuganira rubanda uko bikwiye.

Oswakim ati : "Cyagakwiye kuba ari icy'abaturage, gikorera abaturage, gikoreshwa n'abaturage. Gukoreshwa n'abaturage ni ukuvuga ngo cyakabaye gitunzwe na bo ubwabo. Abaturage b'igihugu barasora, iyo misoro rero igihugu cyinjije yagakwiye gukurwaho ingengo y'imari yo kujya gutunga cya gitangazamakuru kitwa ko ari icya rubanda"

Oswakim akomeza asobanura impamvu yabyo agira ati : "Kugirango kidakorera amafaranga y'ibigo by'ubucuruzi byikorera, bikaba byagitegeka umurongo kigenderaho. Mfate urugero, dufite ibigo by'itumanaho binini bifite amamiliyari menshi, dufite inganda zenga inzoga na zo zifite amamiliyari menshi. Ziriya rero nk'igihe habaye nk'ikosa ry'uruganda cyangwa ry'icyo kigo, dufate urugero nk'ikigo cy'itumanaho kikiba abaturage ku mafaranga yo guhamagara, cya gitangazamakuru kubera ko mu mafaranga cyinjiza harimo menshi aturuka muri icyo kigo, ikigo cy'itangazamakuru kizabura ayo gicira n'ayo kimira. Bati ese turavugira abaturage cyangwa turaruca turumire kugirango tudatesha agaciro cyangwa tugahombya umukiriya wacu w'imena ?"

Muri iki kiganiro, Oswakim yasobanuye uko yumva Leta yagakwiye gukemura iki kibazo, bigafasha rubanda kubona amakuru mu buryo bunoze kandi bagakorerwa ubuvugizi n'ikigo cy'itangazamakuru cyabo binyuze mu kuba cyatungwa n'abaturage nk'uko ari bo gikwiye kuba gikorera mu buryo bwuzuye.

IREBERE VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA OSWAKIM :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntibikwiye-ko-Radio-na-Televiziyo-Rwanda-byamamariza-ibigo-by-ubucuruzi-Oswakim

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)