Mamashenge warokokeye mu mirambo yahawe inka kubera Kigali Today #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mamashenge imbere y
Mamashenge imbere y'ikiraro cy'inkayagabiwe

Mamashenge wari umwana w'imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atuye i Ntarama mu Bugesera, ababyeyi be bishwe areba aho bari bahungiye muri Kiliziya, ariko we agira amahirwe ararokoka.

Interahamwe zarashe se, nyina wari wiziritseho uwo mwana zamuciye ijosi zikoresheje umuhoro, amaraso y'uwo mubyeyi akaba ari yo yahishe Mamashenge kuko bakekaga ko yapfuye.

Abatutsi bari bahungiye mu gishanga cy'Akagera bageze ubwo baza kureba mu Kiliziya i Ntarama niba hari ababo bagihumeka, bagezemo barahamagara, Mamashenge abyuka mu mirambo arabakurikira.

Bamaze nk'ukwezi muri icyo gishanga, ariko Mamashenge akajya yibwiriza akajya gusura ababyeyi be (imirambo) mu Kiliziya, ndetse akaba yarabikomeje na nyuma y'aho Jenoside yakorewe Abatutsi irangiriye.

Bamuhaye n
Bamuhaye n'imiti yo kuvura inka

Mamashenge ni umwe mu bahamya b'uburyo Ingabo zari iza APR (FPR-Inkotanyi) zabatabaye zikabakura muri icyo gishanga, ndetse ubu akaba yaratujwe mu mudugudu ugezweho.

Kuri ubu Mamashenge ni umubyeyi w'abana babiri, abavandimwe be barokotse bakaba ari batatu na we wa kane mu bana icyenda bavukanaga.

Amateka ya Mamashenge yanyuze ku rubuga rwa Kigali Koday mu kwezi kwa Mata muri uyu mwaka wa 2020, ndetse iyo video yakomeje kunyura no ku mbuga nkorambaga zitandukanye z'iki gitangazamakuru.

Abaturage bo mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, baje kubona iyo video ibatera kwiyemeza gusura uyu mubyeyi ariko batagiye imbokoboko.

Babanje kujyayo kubaka ikiraaro, maze kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, bashorera inyana y'ishashi yo mu bwoko bwa ‘frisone' ihaka amezi atatu, hamwe n'amafaranga byose bifite agaciro ka 708,000Frw.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukoni bashyiriye Mamashenge inka
Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukoni bashyiriye Mamashenge inka

Kagaba John uyobora Umudugudu wa Mukoni, yagize ati “Video twayibonye kuri Kigali Today bidukora ku mutima, ni yo mpamvu twavuze ngo aha hantu twari twarasuye, reka tujye kureba uwo mubyeyi (bari barasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri 2018)”.

Kagaba avuga ko inka bashyiriye Mamashenge ikomoka mu zisanzwe zifite ubushobozi bwo gukamwa litiro 18 ku munsi.

Mu rugo kwa musaza wa Mamashenge ari naho ababyeyi babo bari batuye mu Mudugudu wa Rubomborana, Akagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, haherukaga igicaniro cy'inka mbere y'umwaka wa 1994.

Iwabo wa Mamashenge ngo haherukaga igicaniro mbere ya 1994
Iwabo wa Mamashenge ngo haherukaga igicaniro mbere ya 1994

Amarira y'ibyishimo azenga mu maso, Mamashenge yabonye bamuzaniye ink,a ati “Kera ababyeyi bacu ni bo batungaga, sinari nzi ko nanjye nshobora korora inka. Nishimiye kunguka basaza banjye na bakuru banjye, mbonye ko ntari jyenyine, Imana ibahe umugisha”.

Ubuyobozi bw'Umudugudu wa Mukoni bushimira Itorero ryitwa Lutheran Church of Rwanda, itsinda ry'abakozi ba MTN ryitwa Divine Power hamwe n'Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF) muri uwo mudugudu, batanze ibikenewe byo gusura Mamashenge.

Uburyo Mamashenge (wo hagati) yari yishimye akuyemo agapfukamunwa
Uburyo Mamashenge (wo hagati) yari yishimye akuyemo agapfukamunwa

Kagaba John avuga ko abaturage b'i Mukoni biyemeje gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga nibura inka imwe buri mwaka ku bantu barokotse. Iki ngo ni kimwe mu bituma uwo mudugudu uhora uza mu ya mbere mu Mujyi wa Kigali mu kwesa imihigo.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mamashenge-warokokeye-mu-mirambo-yahawe-inka-kubera-kigali-today
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)