Kayonza: Umugabo w' imyaka 61 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inshuro nyinshi umwana w' imyaka itanu amushukishije bombo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo ufite imyaka 61 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Gatagara mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere Kayonza. Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inshuro nyinshi umwana w'imyaka itanu amushukishije bombo.

Amakuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye ubwo nyina w'umwana yari arimo kumukarabya akajya ataka mu myanya ndangagitsina avuga ko ari kubabara, ngo yahise amubaza icyo yabaye amubwira ko uyu mugabo yamwambuye ubusa akamujya hejuru ndetse ko anasanzwe abimukora kenshi akamuha bombo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ariko ko barindiriye ibisubizo bya muganga ngo hemezwe neza koko niba yamusambanyije. Ati :

'Uko biteye rero uriya mugabo yabanaga na nyina w'uriya mwana nk'umugore n'umugabo baza kugirana ikibazo cy'amakimbirane umugabo ajya gukodesha hirya gato, abana bakomeje kujya gusura uyu mugabo bisanzwe nk'umuntu bisanzuyeho, biravugwa ko rero uyu mwana yajyaga kumureba yamusambanyaga nkuko byagaragaye ejo.'

Yakomeje agira ati :

'Umwana yavuze ko yari asanzwe amusambanya akamuha bombo ariko ntabwo turamenya koko niba yaramusambanyije nkuko uwo mwana abivuga. Ntituramenya niba ari ukubera amakimbirane bari bafitanye yabiteye ariko uwo musaza twamushyikirije RIB naho umwana we twamujyanye kwa muganga dutegereje ibisubizo bya muganga byemeza koko ko uwo mwana yahohotewe.'

Gitifu Murekezi yashishikarije ababyeyi bafite abana bato guhora bigengesereye bakita ku buzima bwabo ndetse bakareba koko niba babasiga mu maboko y'abantu bazima; yanasabye abaturanyi kujya baba ijisho ry'abo baturanye.

Kuri ubu umusaza w'imyaka 61 yajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange, mu gihe hategerejwe ibisubizo byo kwa muganga bizemeza niba uwo mwana yarafashwe ku ngufu, byaba aribyo akabihanirwa n'amategeko.

Icyo itegeko rivuga :

Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 133 iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/kayonza-umugabo-w-imyaka-61-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-inshuro-nyinshi-umwana-w-imyaka-itanu-amushukishije-bombo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)