Karongi: Umugore akurikiranweho kwica umugabo we amuteye ibuye .Intandaro ni iyihe yatumye abikora? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Muhawenimana Claudine wo mu Kagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, arakekwaho kwica umugabo we witwa Kamegeri Joseph amuteye ibuye bitewe n'inshoreke yari yaranze kuvirira.

Ibyo bikaba byabaye mu ijoro ryo Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 rishyira kuwa mbere tariki 12 Ukwakira 2020.

Ibijyanye n'aya makuru y'ubu bugizi bwa nabi yemejwe na Polisi y'u Rwanda. Chief Inspector of Police(CIP) Karekezi ni umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba. Avuga ko aya makuru yamenyekanye mu ma saa mbiri z'ijoro (20h00) zo ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020, aho Muhawenimana yiyiciye umugabo amuteye ibuye hejuru y'ugutwi, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Ngoma Akagari ka Nyamushishi barimo bataha. Yagize ati:

'Akimara kurimutera yahise yikubita hasi umugore n'inshoreke bapfaga bahita biruka, abamusanze aryamye mu nzira ni bo bahuruje abaturanyi barahamukura bamujyana ku mubyeyi we hafi aho. Mu gihe biteguraga kumujyana kwa Muganga yahise ashiramo umwuka'.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi bw'umugabo ngo bakaba bakundaga kubipfa ariko bagakomeza kurenzaho.

Muhawenimana wateye ibuye  umugabo we bikamuviramo urupfu yahise atoroka akaba agishakishwa.

Uyu muryango wagiriwe inama kenshi n'inzego zitandukanye bitewe n'amakimbirane bahoranaga, aho uyu mugabo wishwe atigeze abyumva.

Amategeko y'u Rwanda ateganya ko ubwicanyi buturutse ku bushake nk'ubu, iyo uregwa abihamijwe n'urukiko, afungwa burundu.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/13/karongi-umugore-akurikiranweho-kwica-umugabo-we-amuteye-ibuye-intandaro-ni-iyihe-yatumye-abikora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)