Igisobanuro cy'umuntu si ikosa akora, ni uburyo arikosora - Evode Uwizeyimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uwizeyimana Evode yagizwe Senateri nyuma y
Uwizeyimana Evode yagizwe Senateri nyuma y'amezi umunani yeguye muri Guverinoma

Uwizeyimana yagizwe Senateri nyuma y'amezi umunani yeguye muri Guverinoma, aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera.

Yeguye nyuma y'uko avuzweho guhutaza umugore wari ushinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Kigali, akamusunika akikubita hasi.

Nubwo uwizeyimana yasabye imbabazi uwo mugore ndetse akanazisabira mu ruhame binyuze kuri Twitter, tariki ya 6 Gashyantare 2020 yashyikirije ubwegure bwe Minisitiri w'Intebe, maze ubwo bwegure bwemezwa na Perezida Kagame ku wa 13 Gashyantare 2020.

Nyuma yo kugirwa Senateri, Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Following my appointment to the Senate, the biggest privilege of my life, I want to express my boundless gratitude to H.E @PaulKagame for the renewed confidence. Your Excellency, I'm highly energetic, loyal, proud and committed to serving our Nation under your Great Leadership.

— Evode Uwizeyimana (@EvodeU) October 16, 2020

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwizeyimana yagarutse ku buryo yakiriye iyo nkuru, ati “Byanshimishije, nabyakiranye ibyishimo n'umunezero, ntabwo nari mbyiteze. Byananteye emotions (amarangamutima)”.

Uwizeyimana yagarutse kandi ku makosa yaguyemo yanatumye yegura muri Guverinoma, avuga ko igihe umuntu aguye mu ikosa adakwiye kuba ari byo areberwamo cyane, ko ahubwo akwiye kureberwa ku buryo yakosoye iryo kosa.

Yagize ati “Buriya igisobanuro cy'umuntu si ikosa akora, nubwo gukora ikosa atari ikintu umuntu yakangurira abantu kujya bisanga mu makosa, ahubwo igisobanura umuntu ni uburyo akosora ayo makosa”.

Yavuze ko Perezida wa Repubulika ari umuyobozi urangwa no gutanga imbabazi ku bakosheje, agira ati “Umukuru w'Igihugu uko muzi mu mateka ye, (He is a forgiving leader) ni umuyobozi ubabarira. Abantu twagiye tugira amateka yo kujya mu nzira itari yo, ariko jyewe iyo mpindutse, mpinduka by'iteka ryose (for good and forever)”.

Uwizeyimana yavuze ko muri Sena azakoresha imbaraga ze zose n'ubwenge bwe, na cyane ko asanzweazi neza inshingano z'uru rwego, akaba kandi yinjiyemo akiri muto.

Ati “Icya mbere ni uko nzi neza inshingano za Sena, kuko ziteganywa n'Itegeko Nshinga, zinateganywa no mu itegeko ngenga ryerekeranye n'imikorere ya Sena. Ikindi si inshingano umuntu akora wenyine, azikorana n'abandi.

Igikuru ni ugukorana n'abandi, kugisha inama aho biri ngombwa, ku buryo numva niteguye gutanga imbaraga zanjye, ubwenge bwose mfite, cyane cyane ko ndi mu bantu batoya muri Sena ugereranyije n'uko Sena abantu basanzwe bayizi”.

Evode Uwizeyimana yanagarutse ku bantu bava mu nshingano bari bafite bagahita bahinduka abarakare, avuga ko ibyo bidakwiye, kuko igihugu nta mwenda kiba kigufitiye.

Ati “Sinigeze mba umurakare kandi sinzanaba we! Kuba hari abantu bibaho, nagiye mbibona kenshi. Icya mbere ntabwo dukwiye kujya twifata nkaho igihugu hari umwenda kidufitiye. Niba uri Minisitiri ufite inshingano ushinzwe, kandi kujya kuri uwo mwanya no kuwuvamo biba mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika. Umuntu kuvuga ngo yabaye umurakare ni uburakare ahari buterwa n'uko umuntu atagihembwa, ariko dukwiye gutandukanya ibintu bibiri. Niba gukunda igihugu cyawe bishamikiye ku mushara, icyo gihe abantu baba barushywa n'ubusa”.

Yunzemo ati “Abantu barimo na Perezida wa Repubulika bamaze imyaka ine mu rugamba. None se barahembwaga! Bagize igihe cyo kwitanga. Yego guhembwa iyo ubushobozi igihugu kibufite, iyo umuntu yakoze arahembwa no mu buzima busanzwe, ariko sintekereza ko gukunda igihugu k'umuntu bikwiye kuba biziritse ku mushara, ku buryo umushahara nuvaho umuntu ari bube umurakare nkaho igihugu hari umwenda kimufitiye”.

Uwizeyimana ari mu bantu barindwi bafashije Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryavuguruwe mu 2015.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igisobanuro-cy-umuntu-si-ikosa-akora-ni-uburyo-arikosora-evode-uwizeyimana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)