IFOTO Y'UMUNSI : Dr Daphrose Gahakwa wahoze ari Minisitiri yurira imodoka ya RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Umucamanza yatangije iburanisha, abaza Dr Gahakwa Daphrose niba yemera ibyaha akekwaho, undi avuga ko atabyemera. Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, buvuga ko bwasabye ko afungwa by'agateganyo kuko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y'isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw, ayo masezerano ayasinya mu gihe muri RAB hari ikibazo cy'ingengo y'imari idahagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB, ahubwo ari iye bwite.

Bwavuze kandi ko hari inyandikomvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017, nyuma yaho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017, bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari icya leta.

Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy'amapfa. Ibi byose ariko we n'abunganizi be babihakanye, basobanura ko atari ashinzwe amasoko atari anazi ko sosiyete yaritsindiye ari iy'umukwe we, ikindi ngo imashini yasanzwe mu murima we ntaho bihuriye no kuba yarashatse kuyinyereza kuko byari muri gahunda yo gufasha abaturage kuhira muri rusange.

Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by'ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y'Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw'imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y'Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi mu by'Ubuhinzi (ISAR) ; yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Minisitiri w'Uburezi n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda.

Yabaye kandi Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Uburezi, HEC, mu gihe cy'imyaka itandatu.

Mu bijyanye n'ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n'ibihingwa n'iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda.

IVOMO : Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/IFOTO-Y-UMUNSI-Dr-Daphrose-Gahakwa-wahoze-ari-Minisitiri-yurira-imodoka-ya-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)