Ubuhamya: Ndasengera impunzi kuko nari yo, kandi Imana yambereye umwizerwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sanday Htoo ni impunzi yo muri Birmaniya (Myanmar), yize muri Ivy Tech Community College. Ni umwarimu muri Logansport Community School Corporation. We n'ababyeyi be mbere yuko babona aho kuba mu nkambi y'impunzi babanje kuba mu ishyamba ry'inzitane, ariko Imana yabarindiye muri ubwo buzima busharira.

Intambara y'amoko muri Burma cyangwa se muri Repuburika yunze ubumwe ya Myanmar , igihugu giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asiya, niyo yatumye Sanday n'ababyeyi be bitwa impunzi. Guhangayikira bikomeye mu buhunzi nibyo byatumye yiyegurira gusengera impunzi no kuzikorera mu mbaraga ze zose. Ni ubuhamya Sanday Htoo yatanze ku rubuga Christianity Today, hari mu 2019.

Sanday Yakomejwe no kwizera Imana no gusenga. Gushikama mu byago no mu makuba byaramukomeje , ahorana ishimwe ku Mana ko yamurokoye. Dore inzira y'umusaraba yanyuzemo n'icyo asaba abantu gukora by'umwihariko abamenye Imana. Ati'

Hari iminsi icyenda twagenze tunyerera mu isyamba ry'inzitane kandi ryari riteye ubwoba . Papa yari atwaye ibigendanye n'ibiribwa byose. Mama we yari ahetse murumuna wanjye wuri ufite umwaka umwe. Abandi barumuna banjye bato bo barigenzaga. Njyewe nari nikoreye ibikoresho byose twatekeragamo , ibiringiti n' imyenda yabo.

Twaragenze nyuma y'iminsi irindwi, twageze ku ruzi rwa Tenasserim twambukira mu bwato bunini. Twuriye umusozi vuba twihuta ubwo numvaga urusaku rw'amasasu. Nuriye uwo mu sozi n'imbaraga zanjye zose, nsiga ababyeyi banjye ngeze hejuru nshyira hasi ibyo nari nikoreye byose nsubira inyuma mfata murumuna wanjye. Naramuhetse twurira uwo musozi.

Kuva nkiri muto, umurongo wa Bibiliya nkunda cyane ni mu rwandiko rwa 1 Petero 5: 7â€"9:

'Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo iconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye , muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro'

Mu gihe cy'imibabaro nk'abana b'Imana, dukwiye kumenya ko tutari twenyine. Ko ahubwo Imana irikumwe natwe, kandi ko abavandimwe bacu na bashiki bacu mu Mwuka ku isi yose bari kumwe natwe mu buryo bw'amasengesho mu bufatanye. Ibyo twe turi abahamya babyo b'ukuri.

Nari ndushye cyane ubwo nari mpetse murumuna wanjye nzamuka umusozi, nuko ndibwira nti: " Sunday, ntushobora gupfira hano. Ugomba kurangiza amashuri yisumbuye ukajya muri kaminuza, ukabwira ab'iwanyu n'abatuye isi ibyo wanyuzemo n'uwo uri we. '

Dore uwo ndi we, Ibi n'ibyo Imana yankoreye:

Navukiye muri Birmaniya, ariko ntabwo ndi Umubirimaniya. Ndi uwo mu bwoko bw'aba Karen, bumwe mu moko arenga 10 y'abaturage bo muri Birmaniya. Karen ni rimwe mu matsinda manini y'abantu miliyoni ebyiri bavanywe muri Birmaniya kubera amakimbirane ashingiye ku moko yahabaye. Tuvuga kandi tukandika indimi zitandukanye. Ubwo nari umukobwa muto twahoraga twimukira ahantu hatandukanye buri munsi mu ishyamba ry' inzitane . Icyo nashakaga kandi nasengeraga kwari ukuronka amaramuko (ibyo kurya) ku munsi ukurikiyeho, kujya mu ishuri nkiga, no kugira aho gutura heza kandi twizeye umutekano.

Nizeraga ko gusenga ariwo mwuka abakristo bagomba guhumeka. Guhera ntangiye kuvuga, mama yanyigishije gusenga mbere yo kurya, mbere yo kuryama, na nyuma yo kubyuka nkangutse. Nize imirongo ya Bibiliya nyishyira mu mutima wanjye kandi mama yanjyanaga mu rusengero buri cyumweru, akagenzura neza koko niba nteze amatwi nitonze.

Sogokuru wanjye na nyogokuru ntibari Abakristo. Igihe navukaga, ababyeyi banjye nibo bahise baba abakristo. Papa yari umunyamabanga w'itorero, mama we yari umuyobozi wa minisiteri y'ivugabutumwa mu bagore. Bombi baririmbaga muri korari ku rusengero.

Duhungutse, papa yatorewe kuba umushumba mu rusengero rwa Karen Baptist Church, i Logansport, muri Leta ya Indiana. Nkuko turi mu matorero ya Karen y'aba Batisita muri Amerika, agomba gukora ingendo hafi buri cyumweru kugira ngo asezeranye abagiye gushyingirwa cyangwa se atange igaburo ryera. Iyo ari muri izo ngendo nsigara nyobora itorero cyane nko muri gahunda y'amateraniro ku cyumweru.

Ababyeyi banjye bashimye ko namenya kandi nkakunda ibyanditswe nkiri umwana. Igihe nabonaga igihembo cy "umwanya wa mbere" n "" umunyeshuri w'indashyikirwa "mu ishuri rya Bibiliya , numvaga ko ntabigeraho. Numvaga ko ari umutwaro uremereye kubigeraho.

Ahantu navukiye kandi nakuriye, nta mashanyarazi nta bitaro, yewe ntan'ivuriro ryahabaga. Navukiye mu bice byatawe , byaturutse kuri Karen, mu mpinduramatwara y'amakimbirane yabaga aho .

Twaje guhura n'abamisiyoneri b'Abayapani igihe nigaga mu mwaka wa kane, ababyeyi banjye banyohereza mu rindi shuri rya Karen. Nagize impungenge ko ntazatsinda ikizamini cyanyuma. Mubisanzwe, byasabwa ko abantu biga bashyizeho umwete mu rwego rwo gutsinda kandi bamwe baretse ishuri muricyo gihe.

Nabwiye Imana ko nindamuka nsinze ikizamini cyo mu mwaka wa kane, nzahita mbatizwa . Maze kumenya ko natsinze ikizamini, mbwira mwarimu wanjye na we wari pasiteri ko nshaka kubatizwa. Ababyeyi banjye bambwiye ko nkiri muto cyane ko ngomba gutegereza, ariko sinabyemera. byaje kurangira mbatijwe nkuko nabisezeranyije Imana.

Ndangije mu mwaka wa kane kuri iryo shuri rya Karen, ababyeyi banjye banyohereje ku ishuri rya Birmaniya kure y'iwacu mu mujyi witwa 'The city of love' (umujyi w'urukundo), nshumbikayo kubera mu rugo twari abakene cyane. Nabaye mu rugo rw'inshuti z'umuryango, umuryango wa pasiteri. Aho naragiraga inka zabo, nkora imirimo yo mu rugo, ubundi nkajya gusenga igihe bampaye uruhushya.

Ubukene bwaranumaga nta mafaranga nabaga mfite yo kugura ibyo nari nkeneye bigendanye no kwiga cyangwa kurya. Nari nkeneye uburyo bwo kubona amafaranga, icyakora nizeraga ko Imana izaca inzira.

Ikindi muri icyo gihe nari narasobanukiwe n'cyo Bibiliya ivuga ku cya cumi. Ko ibyo dufite byose ari iby'Imana. Natangiye gusenga Imana nyibwira nti ' Nindamuka mbonye akazi nzazirikana gutanga icya cumi.'

Nyuma yo gusenga mu gitondo, umugore wa pasitieri yarampamagaye iwe, ambwira ko najya mumesera imyenda buri cyumweru( Weekend) maze akanyishyura. Ubwa mbere nahembwe amakyat 30 angana na $ 5 y'Amerika. Hari mu 1995, yari amafaranga menshi kuri njye icyo gihe, icyakora ubu agaciro kiryo faranga karagabanutse. Nkuko rero nabisezeranyije Imana naje gutanga icya cumi. Hari n'ubwo uwo mugore yampembaga amakyat arenze 30 akampa 40, yewe na 50.

Umunsi umwe, umucuruzi w'aho nari ndi yasuye ishuri ryacu asanga ndi umunyeshyuri w'indashyikirwa. Yari azi ababyeyi banjye, kandi aziko ari njye wari umukobwa rukumbi muri uwo mudugudu kuri iryo shuri. Yansabye gushyiramo imbaraga mu masomo yanjye maze ampa amakyat 90 , ahwanye n'amadorari 15 kugira ngo mbone amafaranga antunga ku ishuri. Yabwiye inshuti ze ibyanjye, nabo banyoherereza amakyat 200 ahwanye n'amadorari 35.

Kuva uwo munsi, nabwo nabonye imirimo ikomeye y'Imana. Ijambo ry'Imana ni ukuri nan'ubu ndacyakomeje gutanga icya cumi.

Mu 1997, ubwo ntari iwacu ndi ku ishuri nkora ikizamini cya nyuma cy'umwaka wa gatanu, numvishe urusaku rw'amasasu avugira kure. Nyuma yisaha imwe, umuyobozi wacu yadusabye guhagarika ibizamini ako kanya tugataha iwacu. Ngeze mu rugo, nasanze abo mu muryango wanjye bamaze kwihisha mu ishyamba.

Papa yanjyanye aho mama ari n'abavandimwe banjye, ubwo buri munsi niko twimukiraga ahantu hatandukanye muri iryo shyamba kugira ngo tubone umutekano. Natakaje amashuri yanjye, inshuti, n'abarimu ndabahangayikira cyane.

Umunsi umwe, ubwo nari mu ishyamba nicaye iruhande rw'umugezi. Ndibwira mu mutima wanjye nti: " Sanday, ntuzarangiza ishuri ry'uwa gatanu gusa; ahubwo ugomba kujya no mu mashuri yisumbuye. ' Uko niko nasengeraga ahazaza h'amashuri yanjye ndetse n'umutekano wacu.

Nyuma y'amezi make, ingabo za Birmaniya zaje gushinga ibirindiro mu mudugudu w'iwacu mu gihe twe twari tukiri mu ishyamba. Hamwe n'indi miryango twasubiye mu mudugudu wacu guturayo. Umuyobozi w'umudugudu yaje kureba papa amubwira ko jenerali wa Birmaniya yamutumije ko bamushaka.

Papa twamutegereje umunsi wose, mu gicuku nibwo yatashye, aradukangura twese, maze aravuga ati: 'Ntitukibashije gukomeza kuba hano; tugomba gusubira mu ishyamba. '

Papa ngo yashinjwaga gutunga imbunda yo mu bwoko bwa mashinigani , ngo niyo abo basirikare bashakaga. Mubyukuri, Papa yari afite imbunda yakoresheje mu guhiga gusa, iyo yindi ntayo yari atunze. Kubera ko rero batemeye ukuri kwe , bagakomeza kumushyiraho iterabwoba rivanze no kumuboha ndetse no kumukorera iyicarubozo, papa yarababeshye abemerera ko hari ahantu yabonye iyo mbunda, ko bamurekura akazayibereka bukeye bwaho. Niyo mahitamo papa yakoze mu rwego rwo kuturokora.

Twarahunze rero tuva aho, twihishe mu mashyamba amezi make, nyuma haza indi miryango iza kubana natwe. Aho twese hamwe twari abantu bagera kuri 300. Ikibazo cy'ingutu twahuye nacyo muri iryo shyamba cyari ibyo kurya. Twatekerezaga ko ni tuguma aho igihe kinini tuzicwa n'inzara.

Byari akaga cyane gufata icyemezo cyo gusubira mu mudugudu wacu. Abasaza bari muri twe bemeje ko tugomba kujya ku mupaka gushaka ubuhungiro muri Tayilande. Njye numvaga ntagenda, Mama ati: "Nta shuri riri muri iri shyamba." Ambwira ko ariko nshobora kugira amahirwe yo kujya mu ishuri mu nkambi z'impunzi.

Tumaze kwambuka umugezi wa Tenasserim n'umusozi uri hakurya, twageze muri Tayilande amahoro, baduha kuba ahantu h'agateganyo. Nyuma y'ibyumweru bike, Komiseri mukuru w'umuryango w'abibumbye ushinzwe impunzi muri (UNHCR) yatwimuriye mu nkambi y'impunzi ya Tham Hin mu. Twemerewe kubaka inzu tubamo. Ntitwari twemerewe kuva mu nkambi nyuma ya saa tatu z'umugoroba, inkambi yose yagombaga kuba mu ituze kandi amatara yose yagombaga kuzimywa. Buri kwezi natondaga umurongo kugira ngo dufate ibyo kurya.

Impunzi zigera ku 9000 nizo twabanaga mu nkambi yacu, naho izindi nkambi icyenda z'impunzi zabaga ku mupaka wa Tayilande na Birmaniya.

Abana b'abakobwa mu mbyino gakondo mu nkambi y'impunzi mu gihe cyo kwamagana no guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore.

Nta mashuri yabaga mu nkambi. Ubwa mbere byabaye ngombwa ko twigira mu rugo rwa mwarimu, ndetse rimwe na rimwe tugakora umuganda wo kubaka amashuri. Mbere yuko tubona ishuri ryacu, umwe mu barimu bacu (ubu uri kuri St. Paul, muri Leta ya Minnesota) yakoreshaga ibice by'amakarito n'amakara mu kwigisha kuko tutagiraga ikibaho cyangwa ingwa. Twe twatangiraga kwiga saa moya za mugitondo, tukarangiza saa 11h, hakaza kwiga ikindi kiciro.

Icyakora nubwo byari bimeze bityo, Imana yaradufashije buri mwaka twabonaga inyubako nshya y'ishuli ryiza n'ibikoresho by'ishuri. Narangije amashuri yisumbuye muri 2003. Igihe nigaga mumashuri yisumbuye, narasengaga cyane kandi ngasoma Bibiliya buri munsi mbere yuko njya kuryama. Mbere yuko ndangiza amashuri, nongeye kwibwira nti: " Sunday, ubuzima bwawe ntibuzarangirira mu nkambi y'impunzi. Iyi siyo si yawe. '

Kuba mu nkambi y'impunzi byari bimeze nk'itsinda ry'ibikeri cyangwa udusimba duto tuba mu iriba ritoya. Nasenze nshakisha uko mva mu nkambi y'impunzi, ntangira kwiga gukoresha mudasobwa, interinete, icyongereza, ndetse n'itangazamakuru twakoreraga hamwe n'itsinda ryo muri Karen. Natorotse inkambi inshuro ebyiri mfatwa n'abapolisi bo muri Tayilande ,mbere yuko ngera i Chiang Mai, umujyi wa kabiri mu bunini muri Tayilande.

Niyandikishije mu isomo ry'itangazamakuru muri Chiang Mai. Aha niho nahuriye n'umugabo wanjye wakomokaga mu kindi kigo cy'impunzi.

Imana yampaye ibirenze ibyo nasabye. Nabonye umugabo unkunda kandi uha agaciro amashuri, ukunda kandi wita ku muryango, ni umugwaneza, kandi afasha abantu bose. Ntajya asuzugura abantu. Ntanywa inzoga, ntanywa itabi, akunda Imana kandi arihangana. Ni umuntu ucisha make kandi utuje mu gihe njye mfite guhubuka, gendana umuvuduko mwinshi kandi ntabwo ncecetse nkawe.

Sinabona uko nashimira Imana mu buryo buhagije kubwo kumpa umugabo mwiza nkuwo. Twashyingiranywe mu nkambi y'impunzi ku ya 4 Nzeri 2006, twari tumaze kurangiza amashuri yacu, dore ko nawe yahakuye Diporome.

Nyuma y'ubukwe bwacu, ababyeyi n'abavandimwe banjye bimukiye muri Amerika. Ababyeyi banjye bararize ubwo bansigaga aho mu nkambi, kuko mama yadusabye kubakurikira muri Amerika, mubeshya ko nzaza ariko kwari ukugira ngo bagende banezerewe sinashakaga kubakurikira.

Nasubiye ku kazi nk'umunyamakuru wo muri Karen, kandi umugabo wanjye niwe wansemuriraga. Twakomeje kuba hafi y'impunzi kandi rwose ntitwifuzaga kujya muri Amerika. Byadutwaye imyaka itanu kugira ngo duhitemo gusanga umuryango wanjye.

Umwana wacu wa mbere yaravutse. Kuva natwita, twagerageje inzira nyinshi kandi tumutangaho amafaranga menshi kugira ngo abone ibyangombwa byo muri Tayilande. Twifuzaga ko yaba umwenegihugu wa Tayilande. Ariko uko twabitekerezaga siko byagenze.

Twatekereje ku buzima bw'ahazaza h'umukobwa wacu n'umuryango muri rusange. Ntabwo twifuzaga kubaho nk'abantu badafite ubwenegihugu. Ntitwifuzaga ko abana bacu banyura mubyo twanyuzemo, nta birango by'igihugu bavukiyemo, batazi neza ejo hazaza habo.

Nkimara kubona bwa mbere amaso y'umukobwa wacu, naramusengeye mfata icyemezo cyo gusubira mu nkambi y'impunzi. Aho niho twashoboraga gusabira kwimuka muri Amerika.

Tugeze mu nkambi twahise duhura n'ikibazo gikomeye. Umukobwa wacu ntabwo yari afite Sitati y'impunzi itangwa na komiseri mukuru w'umuryango w'abibumbye ushinzwe impunzi muri (UNHCR), kubera ko atari yaravukiye mu nkambi. Twari twabonye impapuro zacu igihe twahageraga bwa mbere, ariko ibiro bya UNHCR mu nkambi yacu ntibyigeze bibarura umukobwa wacu.

Ntabwo twarekeye aho gusenga. Twaraganiriye maze dufata icyemezo cyo kugerageza inkambi y'impunzi umugabo wanjye abarizwamo, wenda ahari ko ho byatworohera. Imana yasubije amasengesho yacu. Abayobozi b'inkambi z'impunzi baradufashije, bityo umukobwa wacu abona ikarita ye yandikwa muri UNHCR ariko ku izina ry'umugabo wanjye. Ibyo bivuze ko yari yemerewe gutura hamwe na se, ariko njye ngomba gusubira mu nkambi yanjye, twagombaga gutandukana.

Narabakumbuye cyane nkomeza kwihangana. Mu nkambi, namaze igihe mu bijyanye no kwigisha. Nihataga akazi kenshi gashoboka kugira ngo nibagirwe imihangayiko. Twongeye guhura n'umuryango wanjye nyuma y'amezi umunani, i Bangkok muri Tayilande. Umukobwa wanjye ntiyitaye ku kundeba cyangwa kunyumva na gato, nari meze nk'umunyamahanga kuri we. Yashakaga gusa se. Byadutwaye amezi make kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe nk'umukobwa na nyina.

Nyuma y'imyaka ibiri, twabonye amahirwe yo kwimukira aho ababyeyi n'abavandimwe banjye bari i Logansport, muri Indiana, hari ku ya 11 Ukuboza 2013.

Nitaga ku mukobwa wanjye igihe umugabo wanjye yagiye ku kazi. Yageraga mu rugo mpita njya kwiga Icyongereza kubera nta jambo narimwe nabashaga kumva. Namaze imyaka ibiri n'igice niga mu kigo cyigisha abakuze. Narangije kandi mbona impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye (HSE). Nyuma yibyo, nakomeje amasomo yanjye muri Ivy Tech Community College.

Ubu umugabo wanjye yiga muri kaminuza ya Indiana Kokomo, naho umukobwa wanjye ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri. Dufite kandi umuhungu w'umwaka umwe. Uyu mwaka ni uwa gatanu tuba muri Logansport. Twumva dufite umugisha kandi dushimira Imana kuba muri Amerika. Amahirwe yo kwiga hano ntagira iherezo.

Ndashaka kuba umwanditsi, kandi ndashaka gufasha impunzi mu buryo bwose bushoboka, kuko narokotse intambara. Igihe nari mu ishyamba ndwana ku buzima bwanjye, numvaga igihe kizagera nkabona umutekano . Nari mfite kwizera, numvaga umuntu ntazi arimo kunsengera.

Hari umuntu urimo kurwana ku buzima bwe azerezwa n'intambara muri Birmaniya, cyangwa ikindi gihugu mu isi. Yitwa impunzi kandi arahangayitse bikomeye. Nyamuneka musengere uwo muntu , ashobora kuba ari mu bana, mu bageze mu zabukuru, mu bagore batwite n'abandi.

Isengesho ryawe rifite icyo rivuze. Nkuko Ibyanditswe bivuga muri Matayo 7: 7,

' Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa'

Niba ubishoboye gerageza uko wafasha abari mu nkambi z'impunzi. Reba ko hafi yawe ntabameneshejwe ubucumbikire Imana izaguha ingororano ukiri mu isi, uhabwe n'ubugingo buhoraho.

Christianity Today

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ndasengera-impnzi-kuko-nari-yo-kandi-Imana-yambereye-umwizerwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)