Gisagara:Umugabo yapfuye biturutse ku ngurube #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko nyiri ingurube ari we wahaye uwo mugabo ariya mafaranga amusaba kumutabarira ingurube yari yaguye mu musarani birangira ahasize ubuzima.

Nyuma ngo boherejemo undi ngo amutabare, akinjiramo atangira kubura umwuka bamuvanamo agihumeka.
Akarere ka Gisagara n'aka Nyamagabe turi mu turere twa mbere dufite abaturage boroye ingurube.

Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y'umuntu usize ubuzima mu musarani agiye gukuramo ikintu kuko muri Werurwe umwaka ushize,umugabo witwa Uwitwa Mpozembizi JMV wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, yaguye mu bwiherero ubwo yari agiye kuzanamo telephone ngo yishyurwe ibihumbi bine.

Uyu nyakwigendera Mpozembizi yamanukiye mu gice cy'ijerekani iziritseho imigozi, bagenzi be basigaye hejuru bayifashe kugira ngo baze kumuzamura nayibona ariko akigeramo ngo yaratatse,bakuruye hazamuka ijerekani gusa.

Akarere kamaze iminsi gashakisha umurambo w'uyu mugabo,cyane ko yaguye mu musarani muremure cyane aho byasabye kwitabaza,icukura ubwo bwiherero bwari bufite metero zisaga 20.

Nyakwigendera Mpozembizi JMV wari ufite imyaka 41, yasize umugore n'abana batanu.

source:Umuseke



Source : https://www.imirasire.rw/?Gisagara-Umugabo-yapfuye-biturutse-ku-ngurube

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)