Evode Uwizeyimana ari mu byishimo aho Dr Isaac Munyakazi ari mu gahinda gakomeye k' imyaka 10 yakatiwe n'akayabo k'ihazabu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe Me Evode Uwizeyimana yagaruwe mu mirimo nyuma yigihe yirukanwe muri guverinoma we na Dr Isaac Munyakazi ariko Munyakazi we yakatiwe imyaka 10 yigifungo nyuma yo guhamwa n'icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020,uyu ukaba wabaye umunsi utazibagirana kuri Me Evode kuko yongeye kugirirwa ikizere akagarurwa muri Leta aho yagizwe umusenateri nyuma y'ibyamubayeho ashobora kuba yatekerezaga ko atazongera kugirirwa ikizere cyo guhabwa imirimo muri Leta.

Nubwo ku ruhande rwa Me Evode n'umuryango we ari ibyishimo,ku ruhande rwa Dr Isaac Munyakazi n'umuryango we bo ntibyifashe neza kuko uyu mugabo urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo kumuhamya icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Ubwo yafunguraga umwiherero wa 17 w'abayobozi,Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu Dr Isaac yakuwe muri guverinoma ari uko yariye ruswa y'amafaranga ibihumbi 500 by'amanyarwanda,aho ngo yashyize mu myanya 10 ya mbere ishuri rya Good Harvest school ryari ryaje mu myanya ya nyuma.

Iki cyaha yaje kugikurikiranwaho mu nkiko ndetse ari kumwe na Abdu Gahima washinjwaga icya cy'indonke,bigeze tariki 17 Nzeri 2020,ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu.

Ku ruhande rwa Gahima,we ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze umwanzuro warwo ku bihano byari byasabiwe abo bagabo.

Dr Isaac Munyakazi akaba yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

Naho Addu Gahima wari umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya Good Harvest School,we yahamijwe icyaha cyo gutanga indonke ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu rya miliyoni imwe n'igice y'amafaranga y'u Rwanda.

Me Evode na Dr Isaac Munyakazi bahoze muri guverinoma beguye ku mirimo yabo muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gukora amakosa atandukanye arimo iryo guhutaza umuntu ryakozwe na Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubutabera ndetse n'irya ruswa no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite kuri Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'uburezi.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/evode-uwizeyimana-ari-mu-byishimo-aho-dr-isaac-munyakazi-ari-mu-gahinda-gakomeye-k-imyaka-10-yakatiwe-nakayabo-kihazabu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)