Biragoye kwiyumvisha impamvu yatumye uyu mugore yica aba bana be uko ari babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Hajia Hauwa Abdullah, wihekuye akiyicira abana be babiri, yasobanuye impamvu yakugora kwiyumvisa yateye uyu mugore kwica abana be yabyaye.

Uyu mugore yishe abana be abateye icyuma ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, barimo umuhungu witwa Yusuf Ibrahim wari ufite imyaka 5 na mushikiwe Zahra'u Ibrahim wari ufite imyaka itatu bombi akabica, agakomeretsa n'undi witwa Aisha Sadiq. ufite imyaka icumi.

Ibi byabereye mu gace batuyemo ka Sagagi Layin Yan Rariyaat, Diso Quarters, Gwale LGA muri Leta ya Kano muri Nigeria.

Uyu mugore yishe abana be ngo akunde ababaze umugabo we Ibrahim Haruna Aminu ufite imyaka 39 ngo kuko yari yazanye undi mugore wa kabiri.

Umugabo w'uyu mugore ubwo yasobanuraga uko iki gikorwa cy'ubunyamaswa yaraye kuwundi mugore, yavuze ko uyu mugore yari asanzwe abifite mu mumugambi kuko yajyaga amwumvana imvugo zidasanzwe ko azamukorera ikintu kibabaje undi ntamenye ko ari ukuzica abana.

Ibrahim Haruna Aminu yavuze ko yumvise umugorewe amuhamagaye akamubwirako hari abantu baje kumwica, undi yamubaza abo bicanyi abona ari bande, akamubwira ko ari abagabo babiri n'umugore umwe, undi agakomeza amubaza aho abana bari, umugore akamusubiza ko ari bo bafite icyuma bashaka kumwica.

Umugabo ati:

' Namusabye gusenga kuko mu ijoro ryabanje nari nakomeje kumwumva avuga ibintu bidasanzwe, musezeranya ko ndibube ndikumwe nabo imvura nihita, nyuma y'iminota itanu yongeye kumpamagara ambwira ko abana bashaka kumvugisha, arabampa mvugana nabo bambazaga ko ntanahaye bombon nabemereye.'

Bwana Ibrahim atashye, yasanze iwe hari umutuzo cyane kuburyo byamusabye gukoresha imfunguzo ze ngo yifungurire abashe kwinjira mu nzu, akimara kwinjira yahingukiye ku mirambo y'abana be baryamye mu muvu w'amaraso.

Umwana wari wakomeretse ariko we atapfuye niwe wabwiye se ko nyina ari we wabishe akoresheje icyuma agahunga asize abakingiranye. Ati:

' Nahise nirukanka njya kubimenyesha ababyeyi banjye, nihutanye imirambo kwa mugaganga, njya no kubibwira kwa Databukwe, nkihagera nabonye umugore wanjye arikumwe na mabukwe barimo basigana, ubwo natangiraga kuvuga uko byagenze, mabukwe yatangiye kurira naho umugore wanjye we akambaza icyabaye nk'utazi ibyo aribyo.'

Uyu mugore yabwiye polisi ko atibuka ibyabaye yaherutse abona abana be bafite icyuma bashaka kumwica, agatabaza umugabo we n'ubwo atahise aza ngo arebe uko bimeze agakomeza avuga ko yafunze inzu agahungira iwabo ngo kubw'umutekano we.

Uyu mugore ubu yatawe muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza.

Ibrahim Haruna Aminu n'abana be bishwe, Yusuf Ibrahim wari ufite imyaka 5 na mushikiwe Zahra'u Ibrahim wari ufite imyaka 3



Source : https://impanuro.rw/2020/10/06/biragoye-kwiyumvisha-impamvu-yatumye-uyu-mugore-yica-aba-bana-be-uko-ari-babiri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)