Amavubi U17 na U20 yamenye amatsinda aherereyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe y'Igihugu y'ingimbi mu batarengeje imyaka 17 na 20 yamenye amatsinda azaba aherereyemo mu mikino ya CECAFA.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Amavubi atarengeje imyaka 20 atazitabira CECAFA izabera muri Tanzania ni nyuma y'uko MINISPORTS yatangaje ko FERWAFA itari yerekanye aho abakinnyi bazayitabira bazava.

Andi makuru yavugaga ko Minisiteri yanze gutanga amafaranga kugira ngo iyi kipe itegurwe. FERWAFA ikaba yemeje ko iyi kipe izitabira iyi CECAFA izaba mu kwezi gutaha.

Muri tombora yabaye, ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 20 iri mu itsinda A hamwe na Tanzania izaba yakiriye amarushanwa, Somalia ndetse na Djibouti.

Iyi mikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 izaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 05 Ukuboza 2020 muri Tanzania.

Uko amatsinda muri iyi mikino y'abatarengeje imyaka 20 ahagaze

Itsinda A: Tanzania, Rwanda, Somalia, Djibouti
Itsinda B: Burundi, Eritrea, South Sudan, Uganda
Itsinda C: Ethiopia, Kenya, Sudan

Imikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 17 izabera mu Rwanda biteganijwe ko izabera mu turere twa Rubavu na Huye guhera itariki 13 Ukuboza kugeza ku itariki 23 Ukuboza 2020.

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo iri mu itsinda A hamwe na Eritrea ndetse na South Sudan.

Amatsinda mu mikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 17 ahagaze mu buryo bukurikira:

Itsinda A: Rwanda, Eritrea, South Sudan
Itsinda B: Uganda, Ethiopia, Kenya
Itsinda C: Sudan, Djibouti, Tanzania

Iyi mikino ya CECAFA mu batarengeje imyaka 17 na 20 niyo izagena ibihugu bizahagararira akarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu mikino y'igikombe cya Afurika muri ibyo byiciro.

Amavubi mato yamenye amatsinda baherereyemo muri CECAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-u17-na-u20-yamenye-amatsinda-aherereyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)