Abantu bamaganye ibiciro RURA yashyiriyeho abagenzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu matora yakoreshejwe n'umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald, abinyujije ku rubuga rwa Twitter( @oswaki), aho akurikirwa n'abantu hafi ibihumbi 40, benshi mu bamaze gutora bashinja RURA kubogamira ku ruhande rw'Abacuruzi.

Mu gihe cy'amasaha agera kuri atatu aya matora ashyizwe kuri Twitter, abamaze kuyitabira basaga 380. Abatora basabwa guhitamo kimwe muri bitatu aribyo kwemeza niba; RURA yaba nta ruhande yabogamiyeho, kuba yaba yabogamiye kuri Kompanyi cyangwa se niba yabogamiye kubagenzi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, dore uko imibare y'abatoye igaragaza amahitamo yabo;

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wakoresheje aya matora, yabwiye intyoza.com ko igitekerezo cyo gukoresha aya matora yakigize nyuma y'aho RURA ishyiriye ibiciro by'ingendo hanze ariko benshi mu bagenzi akumva bakomeza kubyinubira.

Aya matora yashyizeho ku i saa yine n'igice(10H30) zo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, biteganijwe ko amara amasaha 24 gusa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/abantu-bamaganye-ibiciro-rura-yashyiriyeho-abagenzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)