Tariki 09/10/2020 ni bwo abakinnyi bamwe mu bari bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi binjiye mu mwiherero mu karere ka Nyamata, aho babanje gupimwa COVID19, ndetse n'ibindi bizamini by'ubuzima.
Nyuma y'aho aba bakinnyi batarimo abakinnyi ba APR FC ndetse n'abakina hanze y'u Rwanda, batangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho bakoraga kabiri ku munsi ariko hakibandwa ku myitozo yo kongera ingufu, nyuma y'amezi asaga arindwi yari ashize badakina.
Nyuma y'icyumweru bakora imyitozo, aba bakinnyi baje guhabwa ikiruhuko cy'icyumweru kimwe kuva kuri uyu wa Mbere kugera ku Cyumweru tariki 25/10/2020, iyi myitozo ikazasubukurwa hiyongeramo n'abakinnyi ba APR FC, ndetse n'abakina hanze y'u Rwanda bazagenda bahagera mu bihe bitandukanye.
Source : https://www.imirasire.rw/?Abakinnyi-b-Amavubi-bahawe-ikiruhuko