Wari uzi ko ubuzima bwawe ariyo Bibiliya yonyine abantu bamwe bashobora kuba bisomera? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye' Abaheburayo 12:1

Hari umugore witwa Marianne wanditse inkuru y'ukuntu yaguye ubwami bw'Imana, agira Inama abantu uko bakwiye kwitwara kubera ko ababakikije babigiraho byinshi. Iyo Abakristo bera imbuto nziza byugura ubwami bw'Imana kandi nanone iyo beze imbuto mbi byongera umubare w'abarimbuka. Ibi byatangajwe n'ikinyamakuru Thoghts About God.com Yaranditse ati:

'Umunsi umwe numvishe umuntu akomanga ku rugi rwanjye mu cyumba . Nkinguye, nsanga ni umuntu wo ku iposita ukunda kutuzanira amaburuwa . Mu ijwi rihinda riri hejuru , yarambajije ati: 'Tuzasengera hamwe ryari? Nzi ko uri umukirisito kubera ibinyamakuru bya gikristo mbageza buri kwezi. Nkeneye gusenga cyane. '

Nasohotse hanze ku rubaraza turasenga. Nuko mutumira no mu rusengero rwacu kandi musaba ko yagaruka n'igihe umugabo wanjye azaba ari mu rugo. Icyo gihe rero amaze kugenda, ndapfukama ndasenga nti: ' Mana Data, urakoze ko uriya mukozi wo ku posita mu mabaruwa yatuzaniraga hatagaragayemo ikintu icyo aricyo cyatwicira ubuhamya'.

Umuntu umwe yagize ati: 'Ubuzima bwacu bushobora kuba Bibiliya yonyine abantu bamwe bazasoma.' None iyo abantu bakuboye ni iki bagusomamo nk'umukristo ? mu bikorwa ukora uyu munsi abagukikije bashobora kubibonamo imbuto nziza? Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo 5:13-16 ho hagira: Muri umunyu w'isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n'iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri umucyo w'isi .

Umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ariko umucyo wanyu uboneka imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza , bahereko bahimbaza So wo mu ijuru'.

Burya ubuzima tubamo umunsi ku munsi, aho dukorera , abo duhorana nk'abakristo tuba dutegerejweho kugaragaza imbuto nziza kugira ngo ubwami bw'Imana burusheho kwaguka. Dukwiye kumenya ko turi urusengero hanze y'inkuta z'urusengero duteraniramo mu gihe runaka.

Sobanukirwa byinshi muri iyi nyigisho: N'ubwo bidakunze kwigishwa,amaherezo ishami ryose ritera imbuto rizakurwaho.by Desire H.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-ubuzima-bwawe-ariyo-Bibiliya-yonyine-abantu-bamwe-bashobora-kuba.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)