Umuti ku bibazo bya Rayon Sports watanzwe, Munyakazi Sadate arekura ikipe, Muvunyi Paul... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye ku miyoborere n'amategeko atameze neza, aho byarimo bishakirwa umuti na Minitiri wa Siporo afatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere 'RGB', byageze ku ndunduro aho Munyakazi Sadate na komite ye bari bayoboye ikipe byasheshwe.

Ibibazo bya Rayon Sports byari bimaze amezi agera kuri 6 aho hari ubwumvikane buke hagati ya komite iriho itumvikanaga n'abahoze bayobora iyi kipe.

Byakuruye umwuka mubi aho Sadate na kamite ye bashinjaga abahoze bayobora iyi kipe kunyereza umutungo w'ikipe, ruswa n'ibindi.

Abahoze bayobora iyi kipe ntibishimiye ibi byatumye nabo bahaguruka bamurwanya bavuga ko abasenyeye ikipe, kuyobora nabi, aho abakinnyi bayishizemo n'ibindi.

Ibi byatumye bitabaza Urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere 'RGB' ngo ibafashe gukemura ibibazo. Nyuma yo kubisesengura basanze amategeko shingiro y'iyi kipe harimo ikibazo.

RGB yahise yandikira Rayon Sports iyimenyesha ko inzego zose za Rayon Sports zahagaritswe uretse komite nyobozi y'ikipe yari iyobowe na Sadate.

RGB yamenyesheje Sadate ko bashingiye ku bibazo bigaragara mu mategeko nshingiro ya Rayon Sports no ku miterere y'inziego z'ubuyobozi bw'iyi kipe zigomba kuvugururwa kugira ngo zihuzwe n'amategeko shingiro.

Ibi bibazo byageze kuri Perezida Kagame, maze mu kiganiro na RBA, tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame Paul yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports abizi ndetse yizeye ko byanakemutse kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kandi yabonaga yarabihaye umurongo mwiza.

Nyuma y'aho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa Aurora yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports birimo kwigwaho ndetse ko bitarenze uku kwezi hazatangazwa umwanzuro.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, habaye inama yahuje komite ya Rayon Sports ihagarariwe na Munyakazi Sadate ndetse n'abahoze bayobora Rayon Sports bari bahagarariwe na Muvunyi Paul bagiranye ibiganiro na Minisiteri ya Siporo na RGB, bakaba banze ko Sadate na komite ye bakomeza kuyobora iyi kipe.

Havuzwe kandi ko abahoze bayobora iyi kipe nabo batemerewe kugaragara muri komite nshya y'iyi kipe izajyaho mu minsi ibiri iri imbere.

Nyuma y'aho hakaba hahise haba ikiganiro n'itangazamakuru kugira ngo basobanurirwe imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo.

Muvunyi Paul kimwe n'abahoze bayobora Rayon Sports ntibemerewe nabo kuyobora Rayon Sports
Sadate na Komite ye yegujwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuti-ku-bibazo-bya-rayon-sports-watanzwe-munyakazi-sadate-arekura-ikipe-muvunyi-paul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)