Umuraperi Fighter P yifashishije umuhanzikazi Neema Rehema mu ndirimbo 'Feel Ghetto' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki nyarwanda by'umwihariko injyana ya Hip Hop avuga ko amaze igihe akora kuri alubumu ye ari nayo yitiriye indirimbo yise 'Ndi imbwa' yakoze muri Gicurasi 2019 ari kumwe na AMAG The Black.

Fighter P avuga ko indirimbo ye nshya yahuriyemo n'umuhanzikazi Neema Rehema bayise 'Feel Ghetto' bashaka kwibutsa urubyiruko ko kuba muri Ghetto bitavuze kurangwa n'imyitwarire mibi.

Yagize ati 'Ushobora kuba muri getto ukagira inzozi kandi ukaba ufite icyizere cy'uko hari igihe nawe uzagera ukaba muri za nyubako zikomeye.

Fighter P yavuze kandi ko iyi ndirimbo ari inyongezo isanga izindi zirindwi zizaba zigize alubumu ye ya kabiri yitiriye indirimbo ye 'Ndi imbwa'.

Ni alubumu avuga ko ifite icyo ivuze ku muziki we kandi ifite umwihariko wo kuba iriho indirimbo zirindwi bishatse kuvuga ko ari umubare wuzuye nk'uko abemera Imana babyizera.

Izindi ndirimbo ziri kuri alubumu ya mbere ya Fighter P zirimo Ubucucu bwanjye, Inati, Ndaguha, Wikwiheba n'inzindi zitandukanye.

Aba 'producers' bakoze kuri iyi alubumu barimo Fazzo, Emery Touch, Evydecks n'abandi batandukanye.

Umva hano indirimbo bise 'Feel Ghetto'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Fighter-P-yahuriye-mu-ndirimbo-n-umuhanzikazi-Neema-Rehema

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)