Umunsi umwe isaha imwe abana batanu bose ba Depite bagiye gukora ubukwe icyarimwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana batanu b'umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Nigeria, bagiye gukorera ubukwe umunsi umwe ndetse byitezwe ko buzabera ahantu hamwe.

Ni ubukwe buzabera i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri.

Ni amakuru yemejwe na nyir'ubwite, Depite Hassan Usman Sokodabo wasabye abaturage bo mu gace ahagarariye kwitabira ubutumire bwe.

Ubwo yanyuzaga ubutumire bwe ku rubuga rwa Facebook ku wa Kane w'iki cyumweru, yavuze ko abana be bazakora ubukwe barimo abahungu batatu n'abakobwa babiri.

Yagize ati: 'Ndashaka gukoresha uyu muyoboro kugira ngo ntumire inkoramutima zigize ifasi y'itora yanjye, incuti, umuryango n'abo duhuriye muri Politiki, kwifatanya nanjye mu birori by'ubukwe bw'abahungu banjye batatu n'abakobwa babiri.

Itariki ya buri bukwe n'aho buzabera bigaragara ku ikarita y'ubutumire iri hasi aha. Turabashimiye mu gihe tugitegereje ko mwitabira ubutumire bwacu.'

Ubutumire bwa Depite Hassan Usman Sokodabo bwazamuye amarangamutima mu banya-Nigeria, bamwe bavuga ko gukoreshereza ubukwe abana batanu icyarimwe ari uburyo bwiza bwo kuzigama amafaranga, abandi babigereranya no kwishisha inyoni eshanu ibuye rimwe.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/umunsi-umwe-isaha-imwe-abana-batanu-bose-ba-depite-bagiye-gukora-ubukwe-icyarimwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)