Umukinnyi wa Rayon Sports wari utegerejwe mu Rwanda ntakije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alex Nyarko Harlley ukomoka muri Togo akaba mwishywa wa Adebayor wari utegerejwe i Kigali muri Rayon Sports, ntakije nyuma yo kubwirwa ko azabaho nabi.

Tariki ya 19 Kanama 2020, Rayon Sports nibwo yatangaje ko yasinyishije umwana wa mushiki wa Emmanuel Adebayor, Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Amerika, uyu mukinnyi na we yabyemeje binyuze mu mashusho yoherereje abakunzi b'iyi kipe.

Mu kiganiro na Radio Flash kuri uyu wa Gatatu, Munyakazi Sadate yavuze ko uyu mukinnyi atakije gukinira Rayon Sports.

Yavuze ko abantu benshi bamugiye mu matwi bamubwira ko muri iyi kipe azabaho nabi maze asaba ko amasezerano bari bagiranye bayasesa.

Ati"Alex ni umukinnyi twari twaguriwe n'umwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari kudufasha gushaka abafatanyabikorwa...muri abo, bafatanyabikorwa rero bari bifuje ko batuzanira umukinnyi Alex"

Yakomeje agira ati " Alex rero twamuhaye amasezerano turayisinyana ndetse mwabonye ko yabibatangarije ariko nyuma abantu baramwandikira kuri Twitter, bamubwira ko atazabona amafaranga, ko atazishyurwa, ko azabaho nabi , ko aje mu muriro bituma rero umukinnyi wari uri ku rwego nk'urwo yari ariho muri Amerika , abonye ayo makuru ahindura ibitekerezo."

Alex Nyarko Harlley w'imyaka 27 yari yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports, yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolu.

Alex ntakije muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-rayon-sports-wari-utegerejwe-mu-rwanda-ntakije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)