Umugabo w' umwirabura yahuye nuruva gusenya aho umugore w' umuzungu amukurira inzira ku murima ko ibyo kumuha bitarimo no kuzamwubaha atabyikoza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Angela Deem umugore ukomoka muri Amerika, ubwo yasezeranaga kubana na Michael Ilesanmi umwirabura wo muri Nigeria, ntiyariye iminwa, umugore yamweruriye ko ibyo kumukunda no kumwubaha atabyumva.

Ubwo uwabasezeranyaga, yababwiraga amagambo basubiramo, yageze kuri Angela Deem, amubwiye gusubiramo ko azubaha umugabo, undi yumvikanye amusubirishamo atari uko atabyumvise cyangwa adasobanukiwe ahubwo ari uburyo bwogutangazwa nayo atayemera.

Abantu bari bicaye mu myanya yabo, umugore mu ikanzu y'abageni, yagendaga aturutse mu ruhande rumwe, umugabo Michael Ilesanmi nawe aturutse mu rundi ruhande barahura kugira ngo basezerane imbere y'Imana.

Nyuma yo guhura, umugabo yavuze ko Angela Deem abaye umugore we amwereka abari aho bose, muri icyo gihe, umugore yarize ho gato.

Angela Deem yagize amarangamutima ubwo Michael Ilesanmi yamubwiraga ibyo amusezeranije, ariko we bimugezeho, kuri bimwe arifata aba nk'utiteguye kugira ibyo amusezeranya.

Mu kubwira Angela amagambo asubiramo, bageze ko azubaha umugabo, yabasubirishijemo nk'utabyumvise, arongera abasubirishamo abitekerezaho cyane ati:'Iki?' 'nubaha ibiki?' 'nubaha nde?' 'Ibyo abyibagirwe'

Icyo gikorwa cyakuruye impagarara muri uko gushyingirwa kuko abatumirwa bari batunguwe ni iyo mvugo bategereje kureba igikurikiraho., umugabo yabaye nk'ukozwe n'isoni .

Nyuma y'umwanya bimeze nk'aho gushyingirwa byahagaze , Angela yongeye kubisubiramo ' Gukunda no kubaha….. kubaha umugabo wanjye' bya nyirarureshwa ni uko ishyingirwa rirakomeza.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga, abantu bacitse ururondogoro bavuga ko Michel nawe abizi ko atarongoye umugore ko ahubwo amukurikiyeho ubutunzi na green card ngo abashe kwigira muri Amerika.

uwitwa Joy Amoke yanditse kuri facebook ati:' Ni ugute yavuga ko akunda umugabo agaburira, yambika anacumbikiye?'



Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/umugabo-w-umwirabura-yahuye-nuruva-gusenya-aho-umugore-w-umuzungu-amukurira-inzira-ku-murima-ko-ibyo-kumuha-bitarimo-no-kuzamwubaha-atabyikoza-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)