Ubuhamya: Sozan yarokotse urupfu azira kuba umukristo avuye muri Islamu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwoba bwari bwose ku mukobwa w'imyaka 22 y'amavuko wo muri Siriya, yararusimbutse ubwo agatsiko k'abagabo b'abaturanyi bashakaga kumwica bamuziza ko yavuye mu idini ya Islamu akaba umukristo, ibintu babonaga nk'igitusti mu muryango w'iwabo. Ariko Yesu yaraserutse aramutabara.

Mugihe barasaga ibisasu hafi y'inzu zabo mu majyaruguru y'igihugu cya Siriya maze inyubako zose zigasenyuka, Ariko muri icyo gihe, Sozan yashoboye kubona ubuhungiro mu ngo z'abakristu bagenzi be i Qamishli, umujyi yavukiyemo. Itorero ryitwa Alliance, rishyigikiwe n'umuryango w'abagiraneza (Open Doors) ushyigikira abakristo batotezwa ndese n'abandi bantu bakeneye ubufasha.

Sozan yabisobanuye agira ati:"Twari dufite ubwoba bwinshi, twarasenze cyane mugihe twumvaga ibisasu bibiri biturikira hafi yacu".

Mugihe ibi byose byabaga Hannan, umugore wa Pasiteri wacu, yaduhamagariye kuza mu gace bari batuyemo kuko ariho hari umutekano. Twahise dukora ibishoboka byose turahunga dusanga umuryango wa Pasiteri wacu mu rugo rwabo, twarahagumye kugeza ibisasu bihagaze hakaboneka agahenge ko gutaha.

Kuri Sozen ntibyari bimworoheye kuko na mbere y'uko bahunga, ubuzima bwe bwari buri mu kaga kuko yahoraga ahangayitse bitewe n'uko bamuhigaga ngo bamwice nyuma yo guhinduka umukristo avuye mu idini ya Islamu.

Yaragize ati: " Nyuma y'uko bakuru banjye nanjye twatangiye kujya mu rusengero, abantu twari duturanye batangiye kutuvuga nabi".

"Umunsi umwe, ndibaza ari nyuma y'ibyumweru 6 nyuma y'uko mpindutse cyangwa se nkijijwe, nari ndi hanze na mukuru wanjye witwa Arya, maze tubona agatsiko k'abagabo baje kutwica, bavuga ngo twakoze amahitamo mabi cyane ariyo mpamvu tugomba kwicwa. Twembi twari dufite ubwoba turimo kurira".

Sozan yakomeje agira ati:" Ariko Yesu yahise yigaragaza ku buzima bwanjye, maze arambwira ati:" Ntutinye". Nyuma y'umwanya muto nagiye kubona mbona ba bagabo batangiye kudusaba imbabazi hanyuma baragenda. Mubyukuri uyu wari umurimo ukomeye cyane w'Imana.

Sozen yunzemo ati: "Bidatinze abagabo b'abaislamu baje murugo kwa papa, bamubwira ko njye na bakuru banjye dufite imyumvire mibi ariyo mpamvu tugomba kwicwa, kandi bongera kubwira papa ko agomba gukemura icyo kibazo kuko bisebya umuryango w'Idini ya Islamu".

Kuva ubwo abo bakobwa bategetswe guhunga bakava muri Quamishli, icyakora itorero ryabo ryabafashije kubona ahantu heza ho kuba.

Kugeza ubu Sozan yagarutse mu mujyi wabo wa Qamishli ariko akomeje gusenga kugirango Imana ibarinde buri gihe cyose asohotse mu rugo.

Muri ibyo bihe bigoye, Sozan avuga ko atazi aho aba ari iyo hataba imbaraga z'Imana zakoreye mu itorero ryitwa Alliance rikabafasha. Akomeje kandi gushima Imana ko irinda abantu bayo kandi ihagarara ku ijambo yavuze.

Source: christiantoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Sozan-yarokotse-urupfu-azira-kuba-umukristo-avuye-muri-Islamu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)