Twigire byinshi ku gitabo cy'Umuhanuzi Hoseya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitabo cy'Umuhanuzi Hoseya cyanditswe na Hoseya mwene Beri (Hoseya1 1), izina Hoseya risobanura UWITEKA ARAKIZA, Hoseya yacyanditse ageza mu zabukuru mu kinyejana cya 8 (775-725 mbere ya Yesu) mbere y'uko abashuri bajyana abiyisiraheli ho iminyago. Muri iki gitabo Hoseya akunda gukoresha ijambo Abefurayimu ashaka kuvuga Abisirayeli.

Hoseya yacyandikiye mu gihugu cya isiraheli kandi ubutumwa bwe bwarebaga abisiraheli. Muri icyo gihe basengaga ikigirwamana kitwa Baali cy'abanyakanani bibwiriga ko gitanga urubyaro hamwe n'uburumbuke. Bari bamaze guca ukubiri n'amategeko ya Mose (Hoseya 8:1; Kuva 24:7); bari bamaze kandi kwangiza umurongo wategetswe wo gutamba ibitambo (Hoseya 8:13); (Hoseya 9:3-5).

Ikibazo cy'ingutu Hoseya yibandaho ni ugusenga ibigirwamana. Hoseya yahanuye ku ngoma z'abami bane (4) bategekaga i Buyuda aribo: UZIYA, YOTAMU, AHAZI, HEZEKIYA. Naho mu bwami bw'amajyarugu (isirayeli) hategeka Yerobowamu 2.

Bimwe mu biri mu gitabo cya Hoseya

Igikuru tubona mu gitabo cya Hoseya ni ukwemeza Abisiraheli ko bakwiye kwihana bakagarukira Imana yabo kuko bayigomeye bakareka kwizera ahubwo bakayoboka ibigirwamna. Nyamara kubw'urukundo ibafitiye ntiyabaretse yakomeje kubingingira kuyigarukira.

Umugore wa Hoseya w'umusambanyikazi agereranywa n'abisiraheli bakurikiye gusenga ibigirwamana. Hoseya ntiyarakwiriye kumureka nk'uko Imana itaretse abisiraheli.

Iki gitabo wakigabanyamo ibice bibiri

Iby'ubuzima bwa Hoseya (Hoseya 1:1-9; Hoseya 2:1-7; Hoseya 3:1-5; Hoseya 4:1-19).

Muri iki gice dusangamo cyane cyane iby'ubuzima bwa Hoseya Imana yamutegetse kurongora Malaya. Iryo jambo rirakomeye ndetse benshi baritangaho insobanuro zitandukanye, kuko bavuga ngo Imana yera ntiyari gutegeka Hoseya kurongora malaya bigatuma bavuga ko uwo mugore yaba yarabaye malaya Hoseya yaramaze kumurongora.

Icyo dukwiriye kumenya ni uko urukundo rw'Imana rukomeye nk'uko Imana yatweretse ko yihanganiye Abisiraheli. Kuri yo, igihe Abisiraheli basengaga izindi mana byari bimeze nk'uko uwo mugore nawe yari malaya. Hoseya yari akwiriye kumukunda. Ikindi tubona ni uko naho abisiraheli bava ku Mana yabo, yo itabaretse yakomeje kubasezeranya ibihe byiza (Hoseya 3:5).

Urubyaro rwa Hoseya na Gomera na rwo rushushanya guhana. Imana yagombaga guhana Abisiraheli mu gihe banze kuyigarukira; rugashushanya kandi imbabazi Imana izabagirira (Hoseya 2:1)

Abo bana ni:

Yezereli (Hoseya 1:4); Loruhama bisobanuye ntampuhwe (Hoseya 1:6); Lowami bisobanuye Si ubwoko bwanjye (Hoseya 1:9)

Amagambo Hoseya yagejeje ku bisirayeli (Hoseya 5:1-15; Hoseya 6:1-11; Hoseya 7:1-16; Hoseya 8:1-14; Hoseya 9:1-16; Hoseya 10:1-15; Hoseya 11:1-11; Hoseya 12:1-15; (Hoseya 13:1-15; Hoseya 14:1-10.

Muri iki gice cya kabiri dusomamo amagambo Hoseya yahanuriye abisiraheli, aribo befurahimu. Imana yarabagaye cyane kuko bayiretse bagakurikira izindi mana zitagira ububasha. Ibyo byarayibabaje cyane. Ariko ntiyigeze ibareka. Mu magambo Hoseye yahawe n'Imana ngo ayabagezeho ntiyibagiwe kubamenyesha yuko ibakunda (Hoseya 11:8).

Imana yavuze aya magambo kandi izi ibikorwa bya Efurayimu. Yari izi: ubujura bwabo, ubwicanyi, ukwikunda, uburyarya, hamwe n'ibinyoma byabo. Naho Imana yari izi ingeso z'Abisiraheli yarenzagaho ikabakunda.

Muri iki gice kandi Hoseya yibasira Abategetsi b'igihugu, Abami bashyizweho badakurikije ubushake bw'Imana. Yongera kuvuga kandi ku batambyi ko babaye injiji, bagakunda impiya bakayobora ubwoko bwayo mu rwobo (Hoseya 4:4-10). Hoseya yarwanyije kandi ubushyamirane buri mu baturage burangwa n'ukuntu abakomeye bakandamizaga rubanda rugufi.

Igitabo cya Hoseya kitwigisha ibintu 3 bikomeye ku Mana:

Imana idukunda urukundo kuko idashobora kutureka

Ibyaha byacu bidutandukanya nayo ntijya ibyihanganira ngo irekere aho.

Imana ikomeza kudushakashaka no kuduhendahenda kugira ngo tuve mu byaha.

Source: Bibiliya.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Twigire-byinshi-ku-gitabo-cy-Umuhanuzi-Hoseya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)