Soprano Cyubahiro yasohoye indirimbo 'Nionyeshe' yiganjemo imitoma myinshi -VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Soprano Cyubahiro yakoze indirimbo yiganjemo amagambo y'urukundo akaba ari indirimbo yise ''Nionyeshe''. Soprano Cyubahiro yadutangarije ko iyi ndirimbo ari impano atuye abafana be bose.

Umuhanzi nyarwanda Cyubahiro Eric uzwi nka Soprano Cyubahiro yasohoye indirimbo yise ''Nionyeshe'' irimo amagambo menshi y'imitoma isaba umukobwa kongera akareka umusore urukundo nkurwo yamwerekaga mbere.

Ubwo Impanuro.rw yabajije Soprano Cyubahiro aho inganzo y'iyi ndirimbo yaturutse yagize ati: 'Nashatse gutanga ubutumwa ku rukundo mu buryo butandukanye n'indirimbo najyaga numva cyangwa n' akozeho. Ngaragaza uburyo bwinshi abari mu rukundo bashobora kugenda gake gake mu rukundo rwabo. Mwira umukobwa kongera agahata urukundo umusore , nkurwo yamukundaga mbere.'


Intego y'umusore utagira label n' imwe abarizwamo, akaba anabyifuza ko akeneye uzajya amufasha mu muziki we , afite intego yoguha abanyarwanda ibyo abafitiye byose nawe bakamwereka urukundo bamufitiye.

Kandi avuga ko mu myaka mike iri imbere azaba ari umuhanzi mpuzamahanga uzaba uhagarariye abandi bose bo mu Rwanda. 

Kanda Hano urebe indirimbo 'Nionyeshe' ya Soprano Cyubahiro



Source : https://impanuro.rw/2020/09/22/soprano-cyubahiro-yasohoye-indirimbo-nionyeshe-yiganjemo-imitoma-myinshi-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)