Sobanukirwa ingaruka zo kwambara inkweto zifite talo ndende #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba tudashoboye kureka kwambara inkweto zifite talo ndende cyane, amahitamo meza ni ukwambara iziringaniye, kandi tukareba neza ko talo y'inkweto itarengeje santimetero eshatu z'uburebure.

Abagore rimwe na rimwe bakunze kumva ko bategetswe kwambara inkweto ndende mugihe bagiye mu birori gusabana n'abandi cyangwa no ku kazi kuko bumva aribwo bagaragaye neza. Ariko dukwiye kumenya ko kwambara inkweto ndende byangiza ubuzima bwacu.

Hari itandukaniro rinini hagati yo kugenda wambaye inkweto zikwiriye no kwambara izidakwiriye. Mugihe twambaye inkweto zemewe n'inzobere mu bijyanye n'ubuzima, ibirenge bibasha gutwara no kwihanganira ibiro by'umubiri wacu ntihagire ikibazo kivuka.

Ariko iyo twambaye inkweto ndende ibiro byacu byikorewa n'igice cy'imbere cyegeranye n'amano, byumvikane ko umubiri uba ubangamiwe bityo ugasanga imikaya n'amagufwa bitameze neza.

Dore imwe mu bibazo umubiri w'umuntu ushobora guhura nabyo bitewe no kwambara inkweto ndnde

Kwambara inkweto ndende byangiza ibirenge ndetse n'amahuriro y'amagufwa (articulations) nko mu mavi, mu ntantu (hanches).

Kwambara inkweto ndende bitera kuribwa umugongo bitewe n'uko mugihe ugendera mu nkweto zihagaze cyane, amatako n'urutirigongo biba bitandukanye cyangwa se bitabasha gukorana neza.

kwambara inkweto ndende bituma umuntu ababara mu mavi, bitewe n'uko umuntu wambaye inkweto ndende aba agendesha amano y'imbere kuko niyo aba yikoreye ibiro byose by'umubiri, bigira n'ingaruka mu kwangirika kw'ingasire y'ivi.
Kwambara inkweto ndende bitera umuntu kumva imikaya (muscles) imurya ibi biterwa n'uko imikaya y'amaguru iba yareze cyane.

Niba dukeneye kwambara tukaberwa kandi ubuzima bwacu bukamererwa neza, inama nziza ni ugukoresha inkweto zitarenza santimetero 3 kuburyo igice cy'imbere n'icy'inyuma biba biri ku rugero rumwe.

Ntibikwiye kugenda urugendo rurerure wambaye inkweto, kandi mugihe ugeze murugo ugomba guhita uzihindura ukambara inkweto ziciye bugufi.

Source: amelioretasante.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-ingaruka-zo-kwambara-inkweto-zifite-talo-ndende.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)