Rubavu: Umugabo yigize Umuganga , Maze agurisha ibiti by'abaturage karahava none yafatiwe mu cyuho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020 yafashe Umugabo witwa Ndahayo Cyprien, wiyoberanyijemo Umuganga akajya mu ishyamba ry'abandi akahurishamo ibiti.

Iyo Abantu bazaga kugura ibi biti mu ishyamba ry'Umuturage riherereye mu murenge wa Kanzenze mu kagali ka Nyirabigogwe, basangaga uyu Ndahayo Cyprien ku kigo nderabuzima cya Gisenyi, yabaga yambaye umwambaro nk'uwabandi baganga, ubundi akagurisha ibiti mu ishyamba ry'undi muturage.

Nkuko byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, ngo uyu mugabo yafashwe biturutse k'Umukiriya wari waguze iri shyamba mbere, akaza kumenya ko Ndahayo ari kugenda abigurisha kandi baramaze kurigura.
Ibi yabikoraga kandi yiyoberanyijemo umuganga ukora ku kigo nderabuzima cya Gisenyi.

CIP Karekezi yagize ati  'Tariki ya 3 Nzeri uyu Ndahayo yari yagurishije ishyamba umuturage kuri miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuturage aza kumenya ko yongeye akarigurisha undi mukiliya kuri miliyoni imwe n'ibihumbi magana atandatu aza kuri Polisi gutanga amakuru.

Tariki ya 16 nibwo Ndahayo yafatiwe mu cyuho arimo kugurisha ibyo biti ku mukiliya wa kabiri, afatwa yambaye itaburiya y'abaganga.'

CIP Karekezi akomeza avuga ko abantu yari amaze kugurisha biriya biti  nta n'umwe wari wamwishyuye yose gusa yagendaga abaka umusogongero (Avance) kuko uwa mbere yari yamuhaye amafaranga ibihumbi 100 naho uwa kabiri  yari amaze kumuha amafaranga ibihumbi 120.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba avuga ko Ndahayo iyo yabaga agiye kugurisha ibiti muri ririya shyamba ry'abandi yabanzaga kugirana amasezerano n'umuguzi agakoresha indangamuntu itari iye. 

CIP Karekezi yakanguriye abantu ko hadutse abambuzi bashukana, asaba abaturage kwitonda igihe bagiye kugura ibintu ibyo aribyo byose. 

Ati 'Dukangurira abantu ko mbere yo kwishyura kujya babanza bagashishoza igihe bagiye kugura ibintu cyane cyane imitungo itimukanwa. 

Babigure hari abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse hari n'abaturanyi b'uwo bagiye kugurira umutungo kugira ngo batagwa mu mutego wo kubeshywa.'

Yakomeje avuga ko ibyo Ndahayo yakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko. Yahise ashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza. 

Itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2)ariko kitarenze imyaka itatu (3)n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'Abaturage, babonye agurisha ibiti ku bantu babiri



Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/rubavu-umugabo-yigize-umuganga-maze-agurisha-ibiti-byabaturage-karahava-none-yafatiwe-mu-cyuho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)