Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y'U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y'Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo Philippe Mpayimana, abenshi bamumenye mu mwaka w'2017,ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika, ndetse anivugira ko atavuga rumwe n'ubutegetsi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.

Iyo usesenguye imyitwarire ya Bwana Mpayimana, n'ubwo Abanyarwanda bamwimye amajwi bakayihera Perezida Paul Kagame, usanga bitaramuteye ipfunwe, ngo ashake kubihimuraho, abashora mu macakubiri n'ibindi byabakururira umutekano muke, ahubwo ahitamo gushyigikira ikintu cyose cyatuma mu Rwanda haba ituze n'amahoro kuri buri wese.

Kwamagana virusi yateye abiyita abanyapolitiki yo kwigamba ko bazashora Abanyarwanda mu ntambara, Philippe Mpayimana yabigarutseho kuri iyi tariki ya 21 Nzeri, umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga amahoro, no kurwanya ikibi cyose cyayahungabanya niyo mpamvu mu butumwa yageneye uyu munsi, yateruye yifuza amahoro mu mitima y'Abanyarwanda, tugasoza ikitwa intambara cyose.

Mpayimana Phillip yagize ati:'Muri iki gihe duhanganye na Koronavirusi ibangamiye bikomeye ubuzima bw'abantu, ntitwibagirwe indi virusi ibangamiye demokarasi duharanira, ari yo ubwigomeke, ukubahuka kw'abashora abandi mu ntambara, kimwe n'abinangira mu mitima, bakabaho mu butagondwa , cyane cyane mu buhungiro. Ndamagana rwose abashinga amashyaka, bagakangisha no kuzafata imbunda.

Yakomeje agira ati 'Ndabasaba guca ukubiri burundu n'inzira y'intambara, no kudashukwa n'abanyamahanga ngo barashyigikiwe' Bwana Mpayimana kandi yasabye Abanyarwanda b'ingeri zose gushyigikira inzego z'umutekano, kugirango twubake uRwanda rubereye buri wese.

Yabigarutseho muri aya magambo': Ibigwi by'ingabo z'uRwanda n'abashinzwe umutekano mu nzego zose, biri mu bidutsurira amahoro, Tubashyigikire, dusabe n'abahoze ari abasirikari n'abapolisi, bahunze igihugu gutegura inzira zo gushyira intwaro hasi, Inzira zo gutahuka no kurangiza intambara, aho kuyitoza abana babo.'

Kugeza ubu ntawe urumvana Philippe Mpayimana arangwa n'urwango n'ibitutsi, nk'ibyo twumvana abo mu mitwe nka FDLR,RNC, ARC-Urunana, MRCD/FLN, DALFA-Umurinzi, PS-Imberakuri ya Ntaganda, n' abandi ngo batavuga rumwe n'ubutegetsi. Politiki y'ubwubahane ntiyigeze ibuza Bwana Mpayimana kunenga ibyo abona bitagenda neza kugirango bikosorwe

Nk'uko ari uburenganzira bwa buri wese ushaka gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu. Nubwo adatuye mu Rwanda ku buryo buhoraho, ntibyamwibagije gakondo ye nka Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa, Rusesabagina, Théogène Rudasingwa n'abandi babeshya ngo baraharanira inyungu z'Abanyarwanda, kandi baharanira ibyakuzuza ibifu byabo.

Bwana Mpayimana azi neza ko amahanga ahanda, kandi ko nta heza nk'iwanyu, Haba mbere y'amatora atagiriyemo amahirwe, haba na nyuma yayo, Philippe Mpayimana yakomeje kugenda mu Rwanda, agasabana n'abandi haba mu itangazamakuru, haba n'ahandi abantu bahurira, Akavuga ikimuri ku mutima, mu kinyabupfura n'icyubahiro afitiye urwamubyaye.

Iyi rero niyo politiki abantu bifuza mu Rwanda. Kutabona ibintu kimwe ntibyagombye guhindura abantu inyeshyamba no kubashora mu bikorwa by'iterabwoba, kenshi bitanabagwa neza, Ubwanditsi bwa Rushyashya buzakomeza kugeza ku Banyarwanda, abanyapolitiki bagambiriye ineza, tubashime, abashaka kutwangiriza isura y'igihugu tubamagane.

The post Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y'U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y'Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/philippe-mpayimana-utavuga-rumwe-na-leta-yurwandaaramagana-abiyita-abanyapolitiki-bafite-virusi-yubugome-bwo-gushora-abanyarwanda-mu-ntambara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)