Nzaramba wigeze kugira akabyiniro kitwaga Black & White, wanabaye umujyanama wa The Ben yasohoye indirimbo igarura abantu ku Mana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nzaramba Olivier umaze imyaka itandatu aririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yise 'Arakomanga' irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Yesu yifuza ko bamufungurira imitima yabo , akabaha agakiza.

Uyu mugabo w'imyaka 45 yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo ashaka gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu bwo kubatura abantu ingoyi y'ibyaha.

Ati 'Guhimba indirimbo byaturutse ku ijambo ry'Imana riri muri Matayo 28, rivuga riti mugende mubwirize ubutumwa bwiza. Nanjye ifite icyo ivuze kuri njye nk'umuntu wabaye mu byaha nkaza kubivamo. Ni ukubwira abantu ko Yesu afunguye imiryango kuri buri wese ukeneye agakiza.'

Nzaramba aherutse kubwira IGIHE ko impano yo kuririmba mu muryango we atari we wenyine uyifite kuko hari mushiki we uririmba. Afite indirimbo 11.

Uyu mugabo kuva mu 2009 aba mu Bwongereza kubera ko ariho umufasha we yari atuye basezerana kubana akaramata. Ariko ubu ari mu Rwanda.

Aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Humura' irimo ubutumwa bugamije guhumuriza abihebye.

Nzaramba yavuze ko igitekerezo cyo kuyikora cyaje mbere ya Coronavirus ariko iki cyorezo cyamara kugariza Isi akabona aricyo gihe cyiza cyo kuyishyira hanze.

Iyo yivuga yigaragaza nk'umuntu wabaye cyane mu bihe bitandukanye n'iby'agakiza arimo uyu munsi.

Ati 'Nabanje kuba mu myidagaduro y'indirimbo zisanzwe, nagize akabari ka mbere mu 2002 aho bitaga mu 'Gicopain', benshi bari banzi nka Olivier Nigga hanyuma nza kugira akabyiniro kitwaga Black & White kategurirwagamo ibitaramo. Rero mu 2010 naje gufata umwanzuro wo kwinjira mu by'agakiza.'

Arongera ati 'Kugira ngo nkizwe sinavuga ko hari impamvu runaka yabiteye ahubwo nkeka ko buri muntu wese agira igihe cye kuko nibuka ko natangiye kugira umuhate mu by'Imana mu 2009 ubwo nageraga mu Bwongereza aho mba ubu.'

'Nahoraga ndeba imiterere myiza y'utubyiniro twa hariya numva hari igihe nzahagatangiza nkatwika (nk'uko ab'ubu babivuga) ariko birangira niyeguriye Imana. Umugore wanjye yanjyanye ahantu yasengeraga ngenda muherekeje bihita bituma nkizwa mu buryo ntateguye.'

Avuga ko we wa kera atarakizwa na Nzaramba w'ubu nyuma yo kwakira agakiza ari ibintu byuzuzanya cyane mu buzima abamo, iyo abisobanuye avuga ko ari 'ubuhamya'.

Ngo kugira ngo aririmbe byaturutse ku kuba n'ubundi ari ibintu yari asanzwe yiyumvamo ariko atabikora cyane.

Ati 'Ndibuka mu gihe hajyaga habaho ibitaramo by'urubyiruko najyaga mfasha abahanzi mu kuririmba, nkayobora ibitaramo. Ninjiye mu kuririmba rero biturutse kuri couple twari tuziranye yimutse ikava mu mujyi yari irimo ijya mu wundi, ndibuka ko najyaga nkora utuntu duto two kuririmba.'

Avuga ko kubera kuba mu ruganda rw'imyidagaduro yagiye aba inshuti cyane z'abari barurimo mu gihe cye, ndetse hari n'abo yagiye areberera inyungu mu muziki (Music Management) barimo The Ben na Kitoko.

Reba Video y'indirimbo 'Arakomanga'

Source: Agakiza

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nzaramba-wabaye-umujyanama-wa-The-Ben-yasohoye-indirimbo-igarura-abantu-ku-Mana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)