
Umusore w'imyaka 22 y'amavuko witwa Munyehirwe Nuuru wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza arembeye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma yo gukubitwa no guterwa ibyuma n'abantu umuryango we uvuga ko barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibinja, Kayirangwa Clarisse.