Menya impamvu mu Rwanda umwana guhera ku myaka 2 agomba kwambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Udupfukamunwa dukoze nk
Udupfukamunwa dukoze nk'ibikinisho by'abana ngo twatuma abana barushaho kudukunda

Nyamara mu Rwanda, amabwiriza avuga ko umwana guhera ku myaka ibiri kuzamura agomba kwambara agapfukamunwa.

Mu kiganiro Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikorwa by'imivurire ya Covid-19 mu Ntara y'Iburengerazuba, yagiranye na Kigali Today yabisobanuye neza.

Dr. Nkeshimana, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko mu Rwanda abana bafite imyaka 2 kuzamura bagomba kwambara udupfukamunwa, naho abari munsi yayo ntibatwambare.

Agira ati: “Abana bari hejuru y'imyaka ibiri bagomba kwambara udukamunwa, ni yo mabwiriza dufite mu Rwanda, noneho abari munsi y'imyaka ibiri ni bo batatwambara, ariko ababyeyi babo bakababa hafi cyane kugira ngo batisanga mu byago byo kwandura Covid-19 kuko umuntu uwo ari we wese yayandura. Ikindi ni uko umwana w'imyaka 2, kuzamura hari ibyo ababyeyi baba bagomba kumufashamo bijyanye n'ikigero cy'imyaka ye, kugira ngo yumve agapfukamunwa ni iki, impamvu yako ni iyihe.”

Dr Nkeshimana avuga ko kwambara udupfukamunwa ku bana bato nta ngaruka bifite, akomeza asobanura n'impamvu amabwiriza y'u Rwanda adahura n'aya OMS ku kwambara agapfukamunwa ku bana bato, kuko OMS ivuga ko abana bari munsi y'imyaka 12 batambara udupfukamunwa.

Agira ati: “Oya nta ngaruka zagera ku mwana ziturutse ku kwambara agapfukamunwa. Amabwiriza ya OMS hari byinshi ashingiraho agena kwambara agapfukamunwa, bitewe n'aho umuntu aherereye. Imiturire y'Abanyarwanda itandukanye n'imiturire y'i Burayi ni urugero, ikindi ababyeyi bo muri ibyo bihugu byateye imbere usanga bita cyane ku nshingano zabo ku bana babo ndetse ku kigero gihanitse, ku buryo bamenya abana babo aho baherereye n'ibyo barimo, naho abo mu Rwanda imiturire yabo ntibemerera kumenya ibyo byose. Ingaruka zabyo zigatuma niba umwana atamenye kwirinda aho ari, aho akinira, abaye yanduye, yatahana ubwo bwandu akabukwiza urugo rwose.”

Dr. Nkeshimana akomeza avuga ko ababyeyi bagomba gufasha abana gukunda agapfukamunwa bijyanye n'imitekerereze, imyaka ye n'imikurire y'ubwonko bwe.

Ati: “Umwana ashobora kuba atanze agapfukamunwa, ariko agashaka kari mu mabara akunda, kariho igishushanyo cya spiderman n'ibindi nk'ibyo. Ni yo mpamvu umubyeyi agomba kumworohereza mu buryo bwo kukamukundisha”.

Dr Nkeshimana asoza avuga ko udupfukamunwa tw'abana duhari ku masoko n'ubwo atari twinshi nk'utw'abantu bakuru.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-impamvu-mu-rwanda-umwana-guhera-ku-myaka-2-agomba-kwambara-agapfukamunwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)