Paul Rusesabagina uyu munsi wagejejwe imbere y'Urukiko, abamwunganira babwiye Urukiko ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we kuko atari Umunyarwanda.
Abanyamakuru n'abandi bemerewe kurwinjiramo babanje gusuzumwa Covid-19 muri iki gitondo cyo ku wa mbere bahita bahabwa ibisubizo â" igikorwa kidasanzwe mu zindi manza ziri kuburanishwa muri iki gihe.
Abanyamakuru batoranyijwe bakanapimwa Covid-19 muri iki gitondo, nibo bemerewe gukurikirana uru rubanza, abandi bahejejwe hanze ndetse basabwa kuva hafi y'urukiko.
Uregwa yabwiwe ko ashinjwa ibyaha bigera kuri 13;
Kurema umutwe w'ingabo utemewe
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba
Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba
Kuba mu mutwe w'iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare
Turakomeze dukurikirane iburanishaâ¦..