Minisiteri ya Siporo yemeje ko imyitozo kuri siporo ihuza abantu benshi izasubukurwa mu ntangiriro z'ukuwezi gutaha k'Ukwakira kugira ngo amakipe arimo n'ay'igihugu afite amarushanwa azitabira yitegure neza.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye uyu munsi muri Kigali Arena, aho Minisitiri wa Siporo ari kumwe n'umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS bemeje ko nyuma y'amezi 6 imikino yarahagaritswe mu gihugu, mu Kwakira izasubukurwa amakipe agatangira gukora imyitozo.
Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier, yavuze ko bamaze kwakira inyandiko y'amafederasiyo arimo FERWAFA na FERWABA igaragaza amabwiriza abanyamuryango bayo bazakurikiza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe imikino izaba ifunguye.
Yakomeje avuga ko nta gihindutse mu Kwakira 2020, imyitozo izatangira kugira ngo n'amakipe afite amarushanwa yitegure neza.
Yagize ati"Nk'uko nigeze kubikomozaho muri buri mukino twashyizeho ingamba, ubu turi kureba ingamba buri federasiyo yashyizeho mu gihe imikino yaba iri kuba. Bitarenze intangiriro z'ukwa 10 imikino n'amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.'
'Hari federasiyo zimaze kuduha gahunda zitandukanye nka FERWAFA, Federasiyo ya Basket n'iz'iyindi mikino mu buryo bazakurikiza amabwiriza atandukanye.'
Uretse ibi kandi batangaje ko mu rwego rwo gukomeza kongera ibikorwa remezo by'imikino, barimo kureba uburyo Stade ya Nyanza yavugururwa ikijya yifashishwa mu mikino itandukanye.
Bahamije umushinga wo kuvugurura Stade Amahoro ikijya yakira ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 23, ni igikorwa cyari giteganyijwe ko kizatangira mu Gushyingo 2020 ariko kigenda kimurwa, biteganyijwe ko imirimo yo kuyivugurura izatangira mu Kuboza 2020.
Sitade Nto(Petit Stade) nayo ikaba izavugururwa ikava ku bihumbi 2 na 500 ikongererwa imyanya ikazajya yakira ibihumbi 5.