Myugariro mushya wa Kiyovu Sports, Ngando Omar avuga ko ari intambwe yateye yo gukinira iyi kipe nyuma yo gutandukana na AS Kigali na APR FC.
Ngando Omar ni myugariro w'umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw'u Burundi, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka APR FC na AS Kigali, ubu akaba yaramaze gusinya imyaka 2 muri Kiyovu Sports.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Ngando Omar yavuze ko gutandukana na APR FC na AS Kigali akerekeza muri Kiyovu Sports ari byiza kuri we bigaragaza ko hari urwego arimo kugumaho kuko aya makipe yose ari amakipe akomeye mu Rwanda.
Yagize ati'kuri njyewe navuga ngo ni intambwe nateye mu rugendo rwanjye rwa ruhago, nakinnye muri APR FC ariko sinavuga ko byagenze neza kuko igihe kinini nakimaze ku ntebe y'abasimbura. AS Kigali nayigiyemo ndakora cyane ariko sinageze ku rwego nashakaga, muri Kiyovu Sports ndizera neza ko ngiye gukora ibindi bintu ntakoze muri AS Kigali na APR FC, ni yo ntego yanjye. Ni ishema kuri njye gukinira ayo makipe yose kuko ni amakipe ari ku rwego rwo hejuru.'
Ngando Omar yinjiye muri APR FC muri 2016 avuye muri Atletico Olympic Bujumbura, ayikinira umwaka 1 ahita yerekeza muri AS Kigali yatandukanye na yo muri 2019 ahita ajya muri Oman mu ikipe ya Al Bashaer SC ubu akaba yamaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports.