Bagore n'abakobwa , dore ibice by' ingenzi byongera ubushake ndetse n' ibyiyumviro ku bagabo n' abasore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko bizwi ko hari ibice by'ingenzi ku mibiri y'igitsinagore bituma biyumva mu buryo budasanzwe, ni nako abagabo babo cyangwa abasore bakundana nabo bafite ibi bice by'ingenzi bishobora gutuma bayumva mu buryo budasanzwe ndetse butangaje.

Kumenya ibi bice ni byiza cyane ku ngingo y'urukundo ndetse bigafashe abubatse ingo kuzikomeza bashingiye kuri iyi ngingo yo gusangira ibyishimo mu rukundo.

Ibi bice by'ingenzi byongera ubushake ndetse n'ibyiyumviro ku gitsinagabo ni ibi bikurikira:

1. Amatwi

Abenshi ntabwo bazi uruhare rw'amatwi mu kunezeza igitsinagabo, Nyamara ariko icyi gice kirahambaye cyane kuko gihindura ibyiyumviro by'igitsinagabo mu kanya gato, igihe gikozweho n'igitsinagore icyo aricyo cyose

2. Ijosi 

icyi ni igice nacyo cy'ingenzi ndetse gihambaye cyane kuko kibasha gutanga impinduka z'umubiri ndetse n'ubushake ku gitsinagabo, Abakobwa ndetse n'abagore bazi gukorakora amajosi y'abakunzi babo n'abagore babo bazi neza iby'iri banga ndetse n'uburyo bituma bagira igikundiro kirambye ku bagabo n'abakunzi babo

3. Hagati y'intoki

Abenshi mu gitsinagore ntabwo bari bazi ibi, Ariko uyu munsi wa none mugende mubigerageze murebe, Gukoza intoki zawe hagati y'izumugabo cyangwa umukunzi wawe bitanga ibyiyumviro n'ubushake by'umubiri we rwose ndetse ni rimwe mu mabanga yo kuba wakigarurira umutima burundu

4.Imoko

Nk'abakobwa bose cyangwa abagore imoko ni igice cy'ingenzi mu gushaka ibyishimo n'ibyiyumviro by'umubiri, Igitsinagabo nacyo biba uko kuko baterwa n'ubushagarira mu gihe cyose bakozwe n'igitsinagore kuri icyi gice cyizwi nk'imoko ku gituza



Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/bagore-nabakobwa-dore-ibice-by-ingenzi-byongera-ubushake-ndetse-n-ibyiyumviro-ku-bagabo-n-abasore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)