Abashinzwe ubugenzuzi muri FPR-Inkotanyi biyemeje kunoza imikorere n'imikoranire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abagenzuzi biyemeje kunoza imikorere n
Abagenzuzi biyemeje kunoza imikorere n'imikoranire kugira ngo ibyo bakora bigaragaze umusaruro witezwe

Babivugiye mu mwihererero bakoreye mu Karere ka Muhanga, aho bagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage birimo ubuvuzi, uburezi, gahunda ya VUP n'ishoramari.

Icyakora hakenewe gukomeza kunoza ibikorwa bigamije iterambere ry'umuturage, nk'uko biri mu mirongo migari Chairman Mukuru wa FPR INkotanyi akaba na Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabigaragaje muri manda ye y'imyaka irindwi yatorewe.

Muri uwo mwiherero baganiriye ku mikorere n'imikoranire igamije kugaragaza ko ibyakozwe byahinduye ubuzima bw'umuturage, maze bigaragara ko hari ibimaze gukorwa ariko hari n'ibindi Abangenzuzi muri FPR bakwiye gushyiramo imbaraga, ngo barebe niba koko ibyagenewe abaturage bibageraho uko bikwiye kandi na bo uruhare rwabo rukaba rwigaragaza.

Mu matsinda abagenzuzi biyemeje kugisha inama aho batumva neza
Mu matsinda abagenzuzi biyemeje kugisha inama aho batumva neza

Chairman w'Umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo Vuganeza Aaron, avuga ko abagenzuzi bagomba kujya bibuka ko gukurikirana neza ibikorwa by'imicungire y'umutungo w'umuryango ari ugushyigikira Manifesite y'Umuryango RFP-Inkotanyi, no gufasha gukaragaza uko ishyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Muri Manifesite y'imyaka irindwi ya Chaiman wacu Mukuru akaba na Perezida wa Repuburika, harimo kuba abaturage bagira uburenganzira mu kwivuza, guteza imbere uburezi, amazi n'amashanyarazi n'ibindi bigamije guteza imbere umuturage, kubikurikirana neza rero ni ugufasha ishyirwa mu bikorwa byayo”.

Kabengera Emmanuel ukuriye urwego rw'ubugenzuzi muri RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, avuga ko mu rwego rwo kunoza inshingano hari ibikwiye kujya biganirwaho umunsi ku wundi kandi buri wese akamenya inshingano ze.

Kabengera avuga ko abanyamuryango bakwiye kwita ku bikorwa bihindura ubuzima bw
Kabengera avuga ko abanyamuryango bakwiye kwita ku bikorwa bihindura ubuzima bw'umuturage

Agira ati “Ni ngombwa kureba niba ibyo dukora bikorwa nk'uko bikwiriye, ibyo bikagaragarira mu musaruro ibyo dukora tukabona umusaruro byatanze mu buryo bugaragara ku muturage kugira ngo bijyane n'iterambere ry'igihugu”.

Abagenzuzi kandi biyemeje ko bazajya bagisha inama mu byaba bibakomereye mu kazi kugira ngo n'abo bafasha babashe gutanga umusaruro, bakaba bifuza ko umuturage akomeza gutera intambwe mu iterambere biturutse ku kuba ababareberera bahagaze neza mu nshingano zabo.

Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo Vuganeza Aaron, avuga ko umuryango unafite inshingano zo kugenzura niba abanyamuryango bafite inshingano mu nzego z'ubuyobozi bubahiriza ibyo biyemeje kugira ngo bateze imbere abaturage.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abashinzwe-ubugenzuzi-muri-fpr-inkotanyi-biyemeje-kunoza-imikorere-n-imikoranire
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)