Urutonde rw'abakinnyi Rayon Sports yemeza ko bari kumwe mu mwaka utaha w'imikino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports imaze iminsi mu bibazo, benshi mu bakunzi bayo bibaza ahazaza hayo dore ko na bamwe mu bari abakinnyi bayo bagendaga bayisohokamo umunsi ku munsi bitewe n'ibibazo bitandukanye, abarangije amasezerano ntibongerwe andi, abagifite amasezerano ariko bakayivamo bitewe n'impamvu zitandukanye.

N'ubwo yagiye itakaza abakinnyi batandukanye, nayo yagiye isinyisha abandi, gusa bamwe mu bakunzi b'iyi kipe bakavuga ko abakinnyi itakaje ntaho bahuriye n'abo irimo gusinyisha.

Mu bakinnyi ifite hari bamwe bakiyishyuza amafaranga baguzwe batabonye, iyi kipe na yo ikaba ibyemera ariko bakaba bizeye ko byose bizakemukira mu mwiherero uzabahuza n'abakinnyi mu mpera z'iki cyumweru.

Nyuma y'uko hagiye havugwa byinshi, bamwe bakemeza ko ubu Rayon Sports nta bakinnyi ifite, umuvugizi w'iyi kipe aganira na B&B FM yatangaje urutonde rw'abakinnyi 29 b'iyi kipe bafite kugeza uyu munsi kongeraho 10 bazamuwe mu irerero, yanahishuye ko basigaje kugura abandi nka 3.

Dore urutonde rw'abakinnyi Rayon Sports yemeza ko ifite kugeza uyu munsi

Abanyezamu: Kwizera Olivier, Hakizimana Adolphe na Nsengiyumva Emmanuel(Biganza)

Ba myugariro: Rugwiro Herve©, Habimana Hussein(ibiganiro ntibirarangira), Ndizeye Samuel, Iradukunda Axel, Kayumba Soter, Habineza Olivier, Uwiringiyimana Christophe, Mujyanama Fidele na Niyibizi Emmanuel,

Abakina hagati: Niyomwungeri Mike, Niyonkuru Sadjati, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Ciza Hussein Mugabo, Nishimwe Blaise, Omar Sidibe na Tumushime Altijan

Ba rutahizamu: Drissa Dagnogo, Arthur Philpe, Issa Bigirimana, Mugisha Gilbert, Nihoreho Arsene, Alex Nyarko Harley, Manace Mutatu na Sugira Ernest(ibiganiro biracyakomeje)

Umwaka utaha Rayon Sports izaba irimo abakinnyi bakiri bato


source http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abakinnyi-rayon-sports-yemeza-ko-bari-kumwe-mu-mwaka-utaha-w-imikino
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)