Ku munsi nk'uyu 2019 ni bwo rutahizamu w'Amavubi na Gasogi United yabazwe imvune yo ku kuguru kw'ibumoso, ibintu avuga ko yanyuze mu buribwe bukabije.
Hari tariki ya 6 Kanama 2019, uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yakiniraga Mukura VS, yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi cyane kuko yumvaga atazakira ngo yongere gukina ruhago.
Yagize ati“ntabwo byari byoroshye, nari mfite ubwoba bwinshi cyane numva birangiye, gukira bizangora, icyo gihe narababaye ariko bitari cyane kuko bambaze neza.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubagwa ari bwo yaciye mu bubabare bwinshi arimo gukora kine.
Yagize ati“nababaye cyane ndigukora kine kwa Rutamu, niho numvaga ububabare bukaze, ariko ndashima Imana kuko nakize vuba, mu byumweru 3 nari maze gukira, ndashima Rutamu(umuganga w'ikipe y'igihugu) na Mukura banyitayeho bakamvuza nkakira.”
Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka APR FC, Bugesera FC yavuyemo ajya muri Police FC, batandukanye 2018 yerekeza muri Mukura VS na yo yasojemo amasezerano muri uyu mwaka akaba yaramaze gusinyira Gasogi United.
source http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-urirenze-rutahizamu-bertrand-abazwe-yakomoje-ku-bubabare-bukabije-ubwoba-bwinshi-yanyuzemo-muri-icyo-gihe