Ni gute watangira umunsi neza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwiteka mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso ntegereje (Zaburi 5:4)

Mu buzima busanzwe, abahanga bavuze ko intangiriro nziza ari kimwe cya kabiri cya byose. bivuze ko iyo umuntu atangiye umunsi neza bitanga icyizere ndakuka ko umunsi wose uza kugenda neza.

Umunsi wawe utangira ute?

Utangira mu gihirahiro no kwihuta, ukora ibintu 36 icyarimwe?

Ukunze kwisanga uhumagira kandi ubuze kwihangana, urakarira umugore wawe cyangwa umugabo wawe, utuka abana, uhangayitse kandi udashobora kwihanganira ubuzima?

Utangira umunsi wawe utiteguye, ufite intwaro nke, ndetse utizeye neza ibigutegereje ?

Igitekerezo cyo gutangira umunsi neza kiroroshye: Mubyukuri dushobora urugero rw'Umwami Dawidi, iyo yabyukaga mu gitondo yahitaga avuga ati : « Uwiteka iki gitondo umva ijwi ryanjye»

Amagambo ya mbere abanziriza umunsi agomba kubwirwa Imana aho kuyabwira umuntu

Ikintu cya mbere Umwami Dawidi yakoraga buri gitondo, kwari ukuzamura ijwi rye aryerekeza ku Mucunguzi, amagambo ye y'umunsi yayabwiraga Imana aho kuyabwira umuntu.

Yiyambazaga Imana agira ati: «Nerekeje isengesho ryanjye kuri wowe kandi ndakumva ni ubuhe buryo bwo gutangira umunsi ?»

Zamura ijwi ryawe uryerekeze ku Mana mu isengesho. Yibwire ibyifuzo byawe, yereke ibyo ushaka gukora uwo munsi, yishyikirize ibibazo yawe n'ibigukomereye bikugoye gufatira umwanzuro.

Kubw'ibyo , nka Dawidi, dukwiye gutegerezanya ukwizera, tugatangira umunsi dufite intwaro zuzuye, tugategereza ibisubizo by'amasengesho tweretse Imana mu gitondo.

Umugani w'Ikigiriki uvuga ko «intangiro ni kimwe cya kabiri cya byose» ibi ni ingenzi kugirango umunsi wawe ugende neza kuko iyo utangiye neza n'ibisigaye bigenda neza, ni gacye bishoboka ko umuntu atangira nabi. Mubyukuri ni ngombwa gutangira umunsi twiragiza Imana

Isengesho ry'umunsi

Mukiza, mfasha gutangira umunsi wanjye, wumva ijwi ryanjye kandi umenya ibyo nkeneye byose Amen!

Source:www.topchretien.com

[email protected]



source https://agakiza.org/Ni-gute-watangira-umunsi-neza.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)