Muhanga : Abantu 44 batawe muri yombi kubera ubucuruzi butemewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko hashize icyumweru bakora igenzura mu birombe bifite ibyangombwa ndetse n'ibiherutse gufungwa n'ubuyobozi kuko bitujuje ibisabwa.

Kayitare yabwiye Umuseke ko hamwe n'inzego z'umutekano basanze hari abantu 44 mu Mirenge ya Kabacuzi, Muhanga, Rongi, Rugendabari na Nyarusange bacukura mu birombe bifunze.

Yagize ati “Tumaze kubura ubuzima bw'abantu benshi mu gihe gito bitewe n'ubu bucukuzi butemewe, turabahana hakurikijwe amategeko yatanzwe.”

Uyu muyobozi yanavuze ko ubucukuzi butemewe bunangiza ibidukikije bityo ko ababukora badashobora kwihanganirwa.

Gusa abashinjwa bahakana bavuga ko babikoraga mu gihe gishize, bakavuga ko ubu ntabyo bakoraga.

Muzigabanga Oswald wo mu Murenge wa Muhanga ati “Icyaha nk'iki nagihaniwe amezi 8, narahiye ko ntazongera, bashobora kuba banyitiranije n'uwo twitiranwa.”

Mu rugendo rutunguranye Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yakoreye mu Karere ka Muhanga ku Cyumweru taliki ya 09 Kanama 2020, yasabye inzego zitandukanye z'Akarere kurwanya akajagari kajyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe anavuga ko ari bwo butuma ibidukikije byangirika.

Bamwe mu bashinjwa iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB mu Mirenge itandukanye.

Aberetswe Itangazamakuru ni abantu 16 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Nyamabuye.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Muhanga-Abantu-44-batawe-muri-yombi-kubera-ubucuruzi-butemewe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)