Kayonza : Umuyobozi w'ishuri n'umwarimu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho byo kubakisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, aho rwamufashe ari kumwe n'umwarimu ushinzwe ububiko bw'ibikoresho kuri iri shuri.

Bivugwa ko ibikoresho bibye ari fer à béton zari zigenewe kubakishwa aho aba bombi bafatanyije bapakiraga fer à béton mu modoka babeshya umuzamu ko bazijyanye ahandi hantu hari kubakwa amashuri muri uyu Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye UKWEZI ko aba bombi aho gupakira ibyumba babijyana aho bavugaga ahubwo bahise bazerekeza i Rwamagana ku mucuruzi bari bumvikanye ko azigura nyuma zigarurwa gucururizwa i Kayonza.

Yakomeje avuga ko uyu mucuruzi ufite iduka ricuruza ibikoresho by'ubwubatsi nawe yari asanzwe ari umwarimu kuri iryo shuri.

Uyu muyobozi yakomeje aburira abayobozi b'ibigo by'amashuri bashaka kunyereza ibikoresho ko leta iri maso kandi uzajya abifatirwamo azajya abiryozwa.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha umuntu uwo ariwe wese baba ari abayobozi b'ibigo cyangwa undi muntu uwo ariwe wese ndamusaba kubaha no guha agaciro ibya rubanda. Babihe agaciro bareke kwifuza gusahura ibya rubanda.”

Kuri ubu uyu muyobozi w'ishuri ndetse n'umwarimu bafatanyije mu kunyereza fer à béton bafungiye kuri sitasiyo ya Mukarange.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umuyobozi-w-ishuri-n-umwarimu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-byo-kubakisha
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)