Mugisha Samuel yishyuriye Mituweri abantu 50 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel yishyuriye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza(Mituelle) bagera kuri 50.

Uyu musore wegukanye Tour du Rwanda 2018, aba bantu yishyuriye ni abo mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira.

Uyu mukinnyi yabwiye Imvaho Nshya ko iki gitekerezo yakigize nyuma y'uko abonye hari abantu badashoboye kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ni nyuma yo kubiganiraho na nyina umubyara ndetse n'ubuyobozi bw'umurenge wa Mukamira.

Yagize ati“ Nararebye ndavuga nti nubwo ntafite byinshi ariko nagerageza ngafasha nk'abantu 50 nkabagurira mituweri kugira ngo bage babona uko bivuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukamira, Munyansengo Fred yavuze ko ari igikorwa bishimiye kandi imiryango ifunguye kuri buri wese wifuza gufasha abatishoboye.

Ati“ Buri wese wagira ubushobozi yafasha kuko turacyafite abaturage badafite ubushobozi bwinshi cyane muri iki gihe cya COVID-19, n'undi wese ufite ubushobozi n'ubumuntu nta bwo yabura icyo afasha.”

Ni igikorwa yakoze muri Nyakanga 2020 mbere y'uko muri Kanama 2020 yerekeza mu ikipe ya LMP-La Roche Vendée Cycling ibarizwa mu Burengerazuba bw'u Bufaransa mu Mujyi wa Nantes.

Mugisha Samuel yazamukiye mu ikipe ya Benediction y'i Rubavu, kuva muri 2017 kugeza 2019 akinira ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka.

Mugisha Samuel yishyuriye abatishoboye Mituelle 50


source http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-yishyuriye-mituweri-abantu-50
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)