Indege yayijemo mu myitozo! Harmonize yatunguranye mu birori bya Yanga amanuka nka ‘Commando'(AMAFOTO+VIDEo) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Harmonize wo mu gihugu cya Tanzania, yatunguranye ubwo yazaga mu birori bya Yanga byo kwerekana abakinnyi izakoresha(Siku ya Wananchi), amanuka ku mugozi nk'umusirikare, byatunguye benshi bari muri Benjamin Mkapa Stadium.

Ni ibirori byabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru bibera kuri Benjamin Mkapa Stadium, byitabiriwe n'uwahoze ari perezida w'iki gihugu akaba n'umufana ukomeye wa Yanga, Jakaya Kikwete.

Muri Weekend yabanje n'ubundi iyi Stade yari yakiriye Simba Day, aho ikipe ya Simba SC yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, bo bari batumiye Diamond Platnumz, akaba yaramanutse muri Kajugujugu(Helicopter).

Yanga ikaba yari yatumiye Harmonize, amatsiko yari menshi cyane bibaza uko uyu muhanzi we ari buze cyane ko Kajugujugu yayijemo agiye mu myitozo, ibintu byafahswe nko gutesha agaciro ibyo Diamond yakoze.

Benshi bati araza ku Ifarashi, gusa si ko byaje kugenda kuko mbere y'uko aza hinjiye undi muntu ari ku Ifarashi aherekejwe na polisi, urijijo rwakomeje kwiyongera bibaza uko iki cyamamare mu muziki wa Tanzania kiri bwigaragaze.

Kera kabaye uyu muhanzi yaje kuza mu buryo bwa gisirikare aho yaziye ku mugozi, ni umugozi wanyuraga hejuru muri Stade, ni wo yagendeyeho kugeza ageze mu kibuga hagati aho yururukiye.

Ni ibintu byatunguye abantu benshi ndetse binabatera ubwoba kuko batakegaga ko yaza muri ubwo buryo, yari yambaye imyambaro ya gisirikare ahetse n'igikapu mu mugongo, yari nk'umukomando neza.

Uku niko Harmonize yigaragarije abakunzi ba Yanga
Konde Jeshi

Reba mu mashusho uko yamanutse



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/indege-yayijemo-mu-myitozo-harmonize-yatunguranye-mu-birori-bya-yanga-amanuka-nka-commando-amafoto-video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)