Ibitazibagirana kuri Nzarora wakiniye Amavubi igikombe cy'Isi akaba yasezeye umupira ku myaka 26, abatoza 3 ashimira #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ku myaka 26, umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi wanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Nzarora Marcel yasezeye ku mupira w'amaguru kubera imvune, yagarutse kuri bimwe mu bihe atazibagirwa mu rugendo rwe rwa ruhago.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru ni bwo inkuru yamenyekanye ko Nzarora Marcel, umwe mu banyezamu bakinnye Amavubi mu gikombe cy'Isi cya 2011 cy'abatareneje imyaka 17 muri Mexique yasezeye umupira w'amaguru.

Muri Kanama 2019 yavuye mu Rwanda ajya ku mugabane w'u Burayi gukina mu cyiciro cya 3 muri Ecosse, gusa ubu ari muri Wales.

Yatangaje ko yasezeye umupira w'amaguru kubera imvune yo mu ivi bamusabye ko yabagwa na we agasanga abazwe byamutwara umwanya kuko byari ubwa kabiri agiye kuhabagwa ahitamo kubireka.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI.RW, Nzarora Marcel yagurutse ku bihe bitandukanye atazibagirwa mu buzima bwe ari umukinnyi.

Ati“Mu rugendo rwanjye rwa ruhago hari ibintu byinshi byiza nagiye ncamo ariko hari ibyo ntashobora kuzibagirwa, nko kuba narambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu.”

Yakomweje avuga ko umukino atazibagirwa mu buzima bwe ari umukino batsinzemo Misiri 1-0 mu gikombe cy'Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17 cyabereye mu Rwanda, ahamya ko ari na rwo rufunguzo rwo kubona itike y'igikombe cy'Isi.

Yagize ati“umukino ntazibagirwa ni umukino waduhuje na Egypt, ni umukino abenshi bari bawutegereje, ni umukino wari uwo guhindura amateka kuri ruhago y'u Rwanda murabizi ko twabonye itike(y'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cya 2011), ni umukino wambereye mwiza kubera intsinzi yari ibonetsemo.”

Ikindi yishimira ni uko umupira w'amaguru wamuhuje n'abantu benshi batandukanye banamugiriye akamaro mu buzima busanzwe.

Mu batoza, avuga ko yatojwe n'abatoza benshi kandi batandukanye, gusa hari amazina atatu yagarutseho.

Yagize ati“mu batoza, nagiye mpura n'abatoza benshi bangiriye umumaro, hari abatoza nahuye nabo muri Electrogaz bangiriye umumaro, abatoza bo mu Isonga. Nahuye n'abatoza benshi gusa sinabura gushimira umutoza Mbarushimana Abdou, umutoza Kanamugire Alyos na Richard Tardy.”

Richard Tardy(iburyo) na Kanamugire Aloys(ibumoso) bamutoje mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yabashimiye
Umutoza Abdou Mbarushimana na we yamushimiye

Nzarora Marcel yakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Musanze FC ndetse na Mukura VS, yanakiniye kandi ikipe y'igihugu Amavubi.



source http://isimbi.rw/siporo/article/ibitazibagirana-kuri-nzarora-wakiniye-amavubi-igikombe-cy-isi-akaba-yasezeye-umupira-ku-myaka-26-abatoza-3-ashimira
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, August 2025