Bugesera : Umwana we yandujwe SIDA ku myaka 4, aratabaza Perezida mu karengane yakorewe n'abarimo Umushinjacyaha Mukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2002, nibwo umwana we w'umukobwa wari ufite imyaka ine y'amavuko icyo gihe yafashwe ku ngufu n'umugabo witwa Mukeragabiro Prudence wo mu Murenge wa Nyamata, amwanduza Sida.

Mukeragabiro yaje kugezwa mu rukiko araburana aratsindwa ndetse mu 2009 akatirwa igifungo cya burundu, ariko mu mwaka ukurikiyeho wa 2010, Semutwa yaregeye indishyi aza gutsinda mu 2011.

Semutwa avuga ko yatsindiye indishyi ya miliyoni 41Frw ariko kugeza ubu akaba atarahabwa iyo ndishyi [Yagombaga kuvunjwamo umugabane wa Rukeragabiro].

Muri rusange abo mu muryango w'uyu mugabo wanduje Sida umwana wa Semutwa bari bemeye ko bazaha Semutwa ingurane y'ubutaka bungana na metero 50 kuri 80 [50/80], gusa ngo ibi ntabwo byakozwe ahubwo nyuma gato y'uko urubanza rusomwe bahise bafata bwa butaka babugurisha na Havugiyaremye Aimable.

Mu kiganiro na UKWEZI, Semutwa yavuze ko nyuma yo gutegereza iyo ngurane akayibura yatangiye kwiruka mu buyobozi butandukanye, asaba kurangirizwa urubanza ariko akabura ubufasha haba mu buyobozi bw'Akarere, Minisiteri y'Ubutabera ndetse n'ahandi.

Yakomeje agira ati “Inzego zose zizi ikibazo cyanjye. Kunsiragiza n'uburiganya nakorewe n'ubuyobozi nasabaga ko nabona undenganura, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbonye umungezaho niwe wandenganura kuko abandi bo byaranze.”

Umushinjacyaha Mukuru muri iki kibazo…..

Semutwa avuga ko yagerageje kujya kugeza ikibazo cye ku Mukuru w'Igihugu ubwo yari yagiye I Nyanza mu 2015 ariko agezeyo asanga nta mwanya w'ibibazo uhari.

Avuga ko icyo gihe abakozi bo muri Perezidansi bamwakiriye akabasobanurira ikibazo cye akanababwira ko isambu yagombaga guhabwa umwana we yaguzwe n'abarimo Havugiyaremye Aimable ari nawe Mushinjacyaha Mukuru muri iki gihe.

Ati “Icyo gihe nababwiye ikibazo cyanjye noneho nyuma Havugiyaremye haje kumpamagara arambwira ngo noneho tugiye kuguha ingurane y'ubutaka bwawe.”

Meya Mutabazi ati ‘Umwana genda umuhe igikoma'

Semutwa avuga ko yasiragiye kenshi mu buyobozi ashakisha uwamufasha aza kugera ku rwego rwo gushya amaguru.

Umwana we wandujwe Sida niwe umwitaho wenyine kuva icyo gihe kandi ngo ni ibintu bigoye nk'umwana uba akeneye kwitabwaho by'umwihariko.

Ati “Ingaruka ni nyinshi. Uyu mwana byatangiye afite imyaka ine kugeza uyu munsi ninjye umwitaho njyenyine, hari indwara zatewe n'ibyo bibazo byose ninjye umwitaho mu gushaka ubuvuzi n'ibindi byinshi.”

Semutwa avuga ko uyu mwana ari umunyeshuri mu Ntara y'Amajyepfo aho aba asabwa kuza gufata imiti kenshi aturutse ku ishuri akaza muri CHUK.

Akomeza agira ati “Ntan'uwo naka itike ngo ayimpe ahubwo nigeze no kujya mu karere mbibwiye Meya Mutabazi numva igisubizo ampaya ari ukunkomeretsa ngo uwo mwana se ubundi anyoye igikoma yaba iki ? Noneho umuvugizi we arambwira ngo ese arakinywa akaruka ?”

Semutwa avuga ko n'inzu abamo ubwayo yenda kumurwaho kubera ibibazo kandi ubuyobozi butamufasha cyane ko hari n'amafaranga y'inkunga yari agiye guhabwa ku murenge bamubwira ko asanzwe ahabwa inkunga ya FARG [nayo avuga ko ari ibihumbi 10Frw ahabwa ku kwezi].



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umwana-we-yandujwe-SIDA-ku-myaka-4-aratabaza-Perezida-mu-karengane-yakorewe-n-abarimo-Umushinjacyaha-Mukuru
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)