Asuka amarira, uwabyaranye n'Umudipolomate w'u Rwanda arabara inkuru ibabaje isa na filime #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eric Kayoge Rutoni, ni umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, umwanya yagiyeho avuye ku kazi yakoraga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga aho yari Umuyobozi ushinzwe imikorere ya za Ambasade/Consulars z'u Rwanda.

Hashize igihe kirenga umwaka, uyu mudiplomate w'u Rwanda aregerwa Perezida wa Repubulika binyuze kuri twitter, aho umugore witwa Uwimana Consolée yamushinjaga kumwibira umwana babyaranye muri 2008, akamujyana mu Misiri aho asanzwe akorera. Vuba aha ariko, n'ubundi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza ibyishimo n'urugwiro rw'uyu mubyeyi wari wongeye kubona umwana we.

Nk'uko Uwimana Consolée yabisobanuye mu kiganiro kirekire cy'amashusho yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi, yabyaranye na Rutoni Kayoge Eric muri 2008. Avuga ko agisama umugabo yamubwiye ko natabyara umuhungu munini w'inzobe umwana atazaba ari uwe, bikaza kuba amahire umwana akavuka ameze uko.

Nyuma umwana agize imyaka ibiri n'igice, Kayoge Rutoni Eric yaje kuvuga ko atari we se w'umwana, ariko aza kwivuguruza imbere y'urukiko yemera ko ari we wamubyaye ndetse aranamwandikisha nk'uko bigaragazwa n'impapuro z'irangizarubanza twabashije kubonera kopi.

Uyu mwana yagiye atuma ababyeyi be bahatana kenshi mu nzego z'ubugenzacyaha n'inkiko, kuva ari igitambambuga kugeza n'ubu rugeretse. Nyina agaragaza ko yagiye afungwa abeshyerwa guhohotera umwana we igihe yigaga muri Green Hills, agasobanura uko umwana we yaje gushimutwa bigizwemo uruhare na se, ndetse n'akarengane yagiye ahura nako kubera ko yari afitanye ikibazo n'umuyobozi wakoreshaga inzego za Leta mu nyungu ze bwite.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA CONSOLEE HANO :

Ni inkuru ndende bigoye guhina, avugamo uko nyuma yo gufungwa azira uyu mwana, mu gihe yari agifite ihungabana yatewe no kurenganywa, mu mwaka wa 2019 wa mwana we yaje kuburirwa irengero, agafashwa mu buryo bw'uburiganya kubona inyandiko z'inzira zatumye ajyanwa na Se mu Misiri nyina atabizi. Iki kibazo agaragaza ko yakigejeje ku nzego nyinshi, ntizigikemure ndetse ntihagire n'umuhamagara ngo amusobanuze ikibazo cye, kugeza ubwo yaje kwigira inama yo gutangira kukibwira Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Twitter.

Kera kabaye, muri uku kwezi kwa Kanama 2020 yaje kubona umwana we agaruwe mu Rwanda, nabwo uburyo yamuhawemo akagaragaza ko byamuteye agahinda. Nyuma yo kumuhabwa ariko, nabwo yahise abona ikirego cya se avuga ko umwana yari yarajyanye mu Misiri, yaje kumenya ko ashobora kuba atari uwe.

Uwimana Consolée n'ibitwenge byinshi, aha asobanura ko yatangajwe n'impamvu Kayoge Eric Rutoni ashingiraho avuga ko ashidikanya ku kuba ari se w'umwana nk'uko bigaragara muri icyo kirego.

Rutoki Kayoge Eric mu kirego ati : "Nyuma y'igihe mbana n'uyu mwana aho nakoreraga mu Misiri, natangiye kugenda mbona imyifatire idasanzwe y'umwana aho umwana yagendaga ambwira ko ntari se umubyara ko ndi se wo mu mategeko. Rimwe na rimwe yansubiriraga mu mateka ati erega mama yambwiraga ko bishoboka ko utari papa nyakuri. Ikindi gihe akabwira abandi bana banjye ko batavukana, kuko papa wabo atari Kayoge Rutoni Eric ubabyara, ibi byakomeje kuntera impungenge nkibaza koko niba umwana avuga ukuri."

Muri iki kirego kandi, uyu mudipolomate avuga ko umwana yabwiraga abandi bana be ko badasa, bityo ko atagomba kujya abita barumuna be ahubwo azajya abita inshuti ze. Yongeraho ko umwana yamubwiye ko nyina yajyaga aryamana n'abandi bagabo benshi.

Ibi byose ariko, kuri Uwimana Consolée ngo birasekeje cyane ko uretse kuba ngo abeshyera umwana, ngo no kuba umwana ari we waha se amakuru y'uko yaba atari se ndetse akagerekaho kumukuraho amakuru y'uko yaryamanaga n'abandi bagabo, akibaza niba umwana yamenya ko nyina aryamana n'abandi kandi akabimenya ataravuka kuburyo icyo gihe aterwa inda umwana waje kuvuka nyuma yabonaga abo bagabo bandi baryamanaga.

Uwimana Consolée ariko ngo ntazigera yitaba urukiko kuko agize amahirwe yatsindwa adahari, Kayoge Rutoki Eric akemererwa n'urukiko ko atari se w'umwana, ngo ibyo byazatuma uyu Uwimana Consolée atazakomeza guteshwa umutwe no gufungishwa nk'uko byakunze kugenda, ikindi ngo byaha umwana umutuzo akiga ntakomeze gusiragizwa, yazakura akazitangira ikirego asaba uburenganzira bwe nk'umwana. Ngo afite akazi kamufasha gutunga umwana no kumwishyurira ishuri, akabikora wenyine nk'uko yajyaga abikora rimwe na rimwe se yanze gutanga ibyo yari yarategetswe n'urukiko.

JPEG - 24.1 ko

Ku ruhande rwa Kayoge Rutoni Eric uri mu Rwanda muri iki gihe, ikinyamakuru Ukwezi cyaganiriye nawe avuga ko ntacyo yifuza gutangaza na kimwe, kuko ngo akazi akora katamwemerera guha umunyamakuru 'Interview'.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA CONSOLEE HANO :



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Asuka-amarira-uwabyaranye-n-Umudipolomate-w-u-Rwanda-arabara-inkuru-ibabaje-isa-na-filime
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)