Umuraperi Khlafan Govinda avuga ko ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports yihebeye igihe kigeze ngo bikemuke kuko n'ubuyobozi buriho bwamaze kubona aho bipfira kandi batangiye gukosora.
Khalfan ni umwe mu bakunzi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse bagerageza kwigomwa umwanya wa bo bakareba imikino y'iyi kipe myinshi.
Aganira na ISIMBI, yavuze ko mu bakinnyi b'abanyarwanda bagikina umupira w'amaguru umukinnyi yemera ari Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati“mu bakinnyi bagikina umukinnyi nemera mbona arusha abandi bose ku bwanjye ni Rwatubyaye Abdul.”
Akomoza ku bibazo ikipe ye imazemo iminsi, yavuze ko n'ubuyobozi bwamaze kubona amakosa yabaye ndetse batangiye kuyakosora.
Yagize ati“umuntu yubakira ku makossa ye yakoze, ni byo ikipe imaze iminsi inyura muri byinshi bitashimishije abakunzi bayo, ariko iyo urebye kuri ubu perezida wa Rayon Sports Sadate aragenda agaragaza ibimenyetso byo gushaka kubaka ikipe ikomeye kurusha umwaka ushize.”
Uyu muraperi ahamya adashidikanya ko mu minsi ya vuba yizeye ko ikipe ye izasubira ku murongo kandi ikazaba ikomeye nka mbere.
source http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-khalfan-afata-nk-uwa-mbere-mu-rwanda-uko-abona-ibibazo-b-iri-mu-ikipe-ye-yihebeye