Sinabeshya Rayon Sports ibibazo turabifitanye – Maxime Sekamana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports, Sekamana Maxime avuga kimwe n'abandi bakinnyi na we afitanye ibibazo n'iyi kipe, gusa ngo barimo kuganira kugira ngo barebe uko byakemuka.

Muri Rayon Sports hamaze iminsi havugwa ibibazo by'amikoro aho benshi mu bakinnyi bayishyuza amafaranga, hari abishyuza imishahara abandi amafaranga baguzwe.

Hari na bamwe mu bakinnyi bagiye basaba iyi kipe ko niba itabishyuye yabarekura bakajya gushakira ahandi amahirwe.

Aganira na ISIMBI, Sekamana Maxime yavuze ko na we ari umwe mu bakinnyi bafitanye ikibazo na Rayon Sports ariko bakaba barimo kuganira ngo bakemure ikibazo.

Yagize ati“oya sinabeshya kirahari. Ikibazo kirahari amafaranga naguzwe yose ntabwo nayabonye. Twaraganiriye ndetse n'ubu ibiganiro biracyakomeje kandi nizeye ko ikibazo kizakemuka neza nta kibazo.”

Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 hari nyuma yo gutandukana na APR FC.

Sekamana Maxime avuga ko arimo kuvugana na Rayon bagakemura ikibazo bafitanye


source http://isimbi.rw/siporo/article/sinabeshya-rayon-sports-ibibazo-turabifitanye-maxime-sekamana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)