Rayon Sports yasabwe kwishyura ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 zifuzwaga na Runanira Amza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akanama nkemurampaka ka FERWAFA, kasabye Rayon Sports kwishyura myugariro Runanira Amza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 yari yasabye kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

Runanira Amza uhagarariwe na Me Uwineza Neema, tariki ya 2 Kamena 2020 ni bwo yatanze ikirego arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n'amatregeko, aka kanama kakaba karahuje impande zombi tarki ya 18 Kamena.

Uyu musore akaba yarasabaga kwishyurwa miliyoni 18.4 (18 475 000frw) arimo umushahara w'amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe, imishahara y'amezi 2 atahawe, indishyi yo kwirukanwa binyuranyije n'amategeko n'igihembo cy'Avoka.

Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye iyi kipe, yavuze ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n'ikipe kubera imyitwarire ye mibi, aho yaje koherezwa gukorera imyitozo mu bato b'iyi kipe ariko n'ubundi agakomeza kwitwara nabi, yanasabwa ibisobanuro ntabitange.

Ku kijyanye n'imishahara n'uduhimbazamusyi yasabye ko bamuha umwanya akabanza akabaza ababishizwe ko atabibonye, ari nabwo yaje kwemeza ko ari byo koko ariko agahimbazamushyi kakaba ari ibihumbi 50 aho kuba 75 kuko umukino ari ibihumbi 25.

Me Uwineza Neema wunganira Amza yavuze ko aho bamwohereje gukorera imyitozo mu bato b'iyi kipe yayikoraga ko yasibye kubera imvune yagize ndetse abimenyesha n'umuganga mukuru wa Rayon Sports, yerekanye n'impapuro yivurijeho muri CHUK.

Nyuma yo kumva impande zombi, tariki ya 2 Nyakanga aka kanama kafashe umwanzuro maze kemeza ko icyemezo Rayon Sports yafashe cyo gukata uyu musore 1/3 cy'umushahara we nta shingiro gifite hagendewe ku masezerano bafitanye.

Kanzuye kandi ko imishara y'amezi 40 n'igihembo cy'umwunganira mu mategeko Amza yifuzaga nta shingiro bifite ahubwo ko Rayon Sports igomba kumwishyura amezi 2 y'umushahara yari imurimo(Mutarama na Gashyantare) ahwanye n'ibihumbi 600 ndetse n'agahimbazamusyi nk'ibihumbi 50 byose hamwe bikaba ibihumbi 650.

Amza agomba kwishyurwa ibihumbi 600 muri miliyoni 18 yari yasabye


source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasabwe-kwishyura-ibihumbi-650-muri-miliyoni-zirenga-18-zifuzwaga-na-runanira-amza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)