Ndashaka umukunzi kuko umuhungu twendaga kubana yasambanye n’umukobwa w’inshuti yanjye none kumubabarira byarananiye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amazina yanjye ni Dusabe Mamerthe bakaba bampamagara Dudu. Hari umusore, uwo musore twari dusanzwe tuziranye kuko kuva kera twari duturanye twarareranywe. Hakaba hari umuhungu twakundanaga ariko rwari rwa rukundo rudafite intego kuko ntagitekerezo cyo gushinga urugo yari afite. Igihe kimwe twari twagiye mu bukwe bw’umwe mu bantu tuziranye, n’uko njyana n’uwo muhungu twareranywe. Maze ubukwe burangiye twaje kwicara turaganira byimbitse n’uko ambwira ko afite igitekerezo cyo gushinga urugo kandi ko yatekereje agasanga ntawundi mukobwa numwe wamubera umugore keretse njye. Yambwiye ibyo yashingiyeho ajya kumpitamo ngo mubere umugore numva birafatika, kuko nanjye natekerezaga ko ubushuti bwacu bwo kuva kera bwari kuba umusingi wo kubaka urugo rugakomera. Nyuma yo kubitekerezaho nemeye ko uwo mushinga wo kubaka urugo twawufatanya, guhera ubwo dutangira gukundana uwo twakundanaga mbere ndamureka. Urukundo rwacu rwari rwiza cyane, twarakundanaga by’ukuri tukabwirana byose kandi bitewe n’uko twari tuziranye kuva kera byatumye n’umuryango we unyishimira ndetse n’uwanjye uramwishimira dutangira gupanga ubukwe. Hashize igihe umukobwa w’inshuti yanjye yaje kunsura turaganira bigeze hagati mbona atangiye kurira, mubaza ikiri kumuriza. Ahita atangira kunsaba imbabazi ngo umutima we wakomeje kumubuza amahoro none yahisemo kunsaba imbabazi, numva birancanze musobanuza neza impamvu ansaba imbabazi ahita ambwira ko yasambanye n’umukunzi wanjye. Njye ntagaciro nabihaye ahubwo nahise numva ko ari umuntu ushaka kunyicira ubukwe. Gusa mbibika k’umutima hashize iminsi mbibaza uwo musore twendaga kubana ahita abyemera atabanje no kureba kuruhande. Gusa ansaba imbabazi ambwira ko yabikoze bimugwiririye atabipanze.

Yambwiye ngo yanyuze iwabo w’uwo mukobwa yihitira, ahageze asanga hari abana bashaka kwiba imyenda yari yanitse hanze, niko kwinjira muri urwo rugo kugira ngo ababurire. Ngo yarasuhuje yumva ntibakoma arakomanga, abona wa mukobwa w’inshuti yanjye asohotse akenyeye agatenge konyine kuko yari aryamye kandi yari wenyine mu rugo, bitewe nuko bombi bari baziranye bahise bicara batangira kuganira bisanzwe.  Muri uko kuganira umusore yakomeje gutwarwa n’ukuntu umukobwa akenyeye agatenge kerekana ibibero n’amatako, nuko atangira gukoraho biza kurangiza basambanye. Bamaze gusambana bemeranya ko ari ibanga ntanumwe ugomba kuzarimbwira. Ibyo bintu byarambabaje cyane, nabifashe ko ari inshuti zanjye zangambaniye rero kubababarira bombi byarananiye niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo gushaka undi musore tukikundanira. Uwaba yumva yiteguye kandi we akiyemeza ko atazigera anca inyuma yanyandikira inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.



source https://www.imbere.com/ndashaka-umukunzi-kuko-umuhungu-twendaga-kubana-yasambanye-numukobwa-winshuti-yanjye-none-kumubabarira-byarananiye/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)