Ndashaka umukunzi kuko umuhungu twari tugiye kubana yambenze k’umunsi w’ubukwe. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Kabatesi Gerardine mfite imyaka 26. Ubwo nigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza naje gukundana n’umusore. Mu by’ukuri sinari mukunze ahubwo ni kwakundi muri kaminuza iyo udafite umukunzi uba usanga abantu bose bakwibazaho ndetse hakaba ubwo n’abasore bagufata uko bashatse. Ubwo rero yansabye urukundo ndabyemera kugira ngo nanjye biboneke ko mfite umukunzi. Gusa nari nirengagije ko iyo ufite umukunzi hari inshingano uba ufite zo kumwitaho, ukamumenya, yaba yababaye ukamuba hafi n’ibindi nk’ibyo. Ubwo rero izo nshingano nabonye ntazazishobora cyane ko ntanamukundaga, niyo mpamvu ubwo umwaka wendaga kurangira nahise musaba ko urukundo rwacu rwarangirira ahongaho. Byaramubabaje cyane, antuka ibitutsi byinshi ndetse ambwira ko azankorera ikintu kibi kikambabaza kandi kikankurikirana ubuzima bwanjye bwose. Ntagaciro nabihaye kuko kubwanjye numvaga ko ntakibi namukoreye cyatuma ankorera ubugome. Uwo mwaka urangiye uwo muhungu yaje gutsindwa amasomo baramwirukana k’uburyo umwaka ukurikiyeho ntiyongeye kwiga ahongaho ubwo rero njye numvaga nta n’ahantu nzongera guhurira nawe. Maze kurangiza kwiga naje kumenyana n’undi muhungu turakundana noneho we ndamukunda by’ukuri, umutima wanjye wose arawiharira dupanga kubana. Muri icyo gitondo cyo kuwa Gatandatu twari twapanze gahunda y’uko turi bujye gusezerana mu murenge saa tatu za mugitondo maze gusaba no gukwa bikaba saa yine. Saa munani tukajya gusezerana imbere y’Imana. Muri icyo gitondo yagombaga kuza kumfata tukajya ku murenge, naramutegereje saa tatu zigera ataraza ndamuhamagara ntiyanyitaba, duhamagara iwabo baravuga ngo bamubuze dutuma abantu kumushaka barashakisha baraheba, saa yine zageze nta kanunu kandi ubwo niko abatashye ubukwe bakomezaga kwisuka naho ubwo njyewe nihishe mu cyumba byanyobeye. Nakomeje gutegereza umuntu ndaheba saa munani zageze numva nabaye nk’umusazi, nararize amarira ankamamo, amaso aratukura umutwe urandya. Bigeze nimugoroba nibwo uwo musore twari tugiye kubana yanyoherereje ubutumwa antuka cyane ngo ibyanjye byose yarabimenye, ngo ndi umwicanyi, ngo ubwo nari nzi ko nawe nzamuhitana. Ibyo yanyandikiye byaranyobeye ndabireka kuko sinumvaga icyo bivuze, hashize icyumweru nibwo nagerageje gushaka kumenya icyatumye ambenga, mbaririza abantu b’inshuti ze bambwira ko ngo abantu twiganye muri kaminuza bamubwiye ko ntera umwaku ko nitubana azahita apfa. Ngo bamuhaye ingero z’abantu nakundanye nabo imodoka zikabagonga bagapfa abandi bagacika amaguru, abandi bagapfa urupfu rutunguranye ngo ndetse n’uwambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza. Ikintu cyateye uwo musore ubwoba n’uko nawe tugikundana yakoze impanuka y’imodoka avunika ukuboko rero bakamubwira ngo tekereza ko wavunitse ukuboko mugikundana ubwo rero nimuryamana uzahita upfa yahise yumva ko ibyo bamubwira ari byo. Nkimara kumva ngo iyo umuntu yambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza, nahise nkubita agatima kuri wa muhungu twakundanye muri kaminuza, kandi koko yari yarambwiye ko azankorera ubugome, ubwo rero nagezaho menya ko ari we wakwije ibyo bihuha ahantu hose mu muryango nari ngiye gushakamo ababwira ko ntera umwaku uruta iyindi, ababwira ko nimbana n’umuhungu wabo bazapfa bagashira. Nahise nkora ibishoboka byose negeranya ibimenyetso byose bigaragaza ko ndengana, ndetse nshaka abantu twiganye muri kaminuza no muri high school kugira ngo bagaragaze ko ntamwaku ntera. Uwo musore twari tugiye kubana amaze kumenya ko ibyo bamvugagaho ari ibihuha byakwirakwijwe n’umusore nanze, yansabye imbabazi kugira ngo twongere dukundane. Imbabazi narazimuhaye, ariko igikomere yanteye ntigishobora gutuma nongera kugundana nawe, niyo mpamvu nanjye naje kuri uru rubuga imbere.com kugira ngo mpakure umukunzi uzankunda by’ukuri kandi akanyizera akamara agahinda.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.



source https://www.imbere.com/ndashaka-umukunzi-kuko-umuhungu-twari-tugiye-kubana-yambenze-kumunsi-wubukwe/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)