Niyonshuti Aimable yigishaga isomo ry'ubumenyi bw' Isi ‘Geography' ku ishuri rya Ste Mary Kiruhura.
Uyu mwarimu yari afite imyaka 32 abana na nyina mu mudugudu wa Kiruhura mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye.
Umwe mu nshuti ze za hafi bigishaga ku kigo kimwe yabwiye UKWEZI yamenye aya makuru saa mbili z'umugoroba zibura iminota mike, ahita ajya kureba asanga nibyo uyu mwarimu yapfuye.
Uyu mwarimu avuga ko abantu bose baguye mu kantu kuko batunguwe n'ibyabaye.
Ati “Nyina ntabwo yabashaga kuvuga yari mu nzu kumwe n'abandi bantu, twese twari twumiwe nta muntu wabashaga kugira icyo avuga”.
Inshuti z'uyu mwarimu zivuga ko nta mukunzi w'umukobwa uzwi yari afite, bati “Niba yari amufite byari bikiri ibanga ntabwo byari byakabaye official”.
Icyo inshuti ze zibuka ni uko uyu mwarimu yari aherutse kujya kwivuza indwara y'agahinda gakabije, depression. Yivurije mu ivuriro rya CARAES riri mu karere ka Huye. Inkomoko y'indwara y'agahinda gakabije Niyonshuti yari arwaye ntabwo iramenyekana. Inshuti ze zivuga ko aya makuru yaba afitwe n'abaganga bamukurikiranaga.
Mwarimu Niyonshuti Aimable yigishaga ku ishuri ry'ababikira rya Ste Marie Kiruhura
Abayobozi b'inzego zibanze n'abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB nyuma yo kumenya aya makuru bageze aho uyu mwarimu yabaga umurambo ujyanwa ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.
Ikinyamakuru UKWEZI ntabwo biradushobokera kuvugana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu karere ka Huye kuri iyi nkuru.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Huye-Mwarimu-wiyahuye-yari-aherutse-kujya-kwivuza-indwara-agahinda-gakabije